RFL
Kigali

Ali Kiba n’umuhanzi Harmonize afasha basubitse ibitaramo bunamira Benjamin Mkapa witabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2020 13:34
0


Umuhanzi Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] na Ibraah ubarizwa muri Label ya Harmonize basubitse ibitaramo bari gukora mu rwego rwo kunamira Benjamin William Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania.



Benjamin Mkapa w’imyaka 81 y’amavuko yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa kane nk’uko byatangajwe na Perezida Magufuli. Yaguye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye. 

Ali Kiba yari amaze iminsi ararika abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange ko azakorera igitaramo ku ivuko rye muri stade ya Kigoma, ku wa 31 Nyakanga 2020.

Ni igitaramo “Ali Kiba Home Coming Concert in Kigoma” yari agiye gukora nyuma y’imyaka itandatu adataramira aho yaboneye izuba.

Ubu yanditse kuri konti ya Instagram avuga ko yasubitse iki gitaramo mu rwego rwo kwifatanya n’Abanya-Tanzania n’abandi kunamira Perezida Benjamin William Mkapa wayoboye Tanzania. 

Uyu muhanzi uri mu bakomeye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko iki gitaramo azagisubukura ku wa 14 Kanama 2020 hafi y’inkombe z’ikiyaga cya Tanganyika muri stade ya Kigoma.

Amafaranga azava muri iki gitaramo azafasha impunzi zituye mu bice bitandukanye byo muri Tanzania.

Umuhanzi Ibraah ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Konde Music Worldwide yashinzwe na Harmonize, nawe yatangaje ko yasubitse igitaramo yagombaga gukora, ku wa 31 Nyakanga 2020.

Yavuze ko Tanzania iri mu gahinda ko kubura Benjamin wabaye Perezida wayo wa Gatatu, avuga ko mu rwego rwo kwifatanya n’abo bose bahisemo gusubika igitaramo yari afite.

Uyu muhanzi yavuze ko mu minsi iri imbere bazatangaza amatariki mashya bazakoreraho iki gitaramo.

Ku wa 31 Ukuboza 2020, Perezida wa Label yitwa WCB, Diamond Platnumz yakoreye igitaramo kinini i Kigoma yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki atanga ibyishimo kuri benshi.

Ali Kiba yatangaje ko yasubitse igitaramo yari gukorera ku ivuko mu rwego rwo kunamira Perezida Benjamin Mkapa witabye Imana


Umuhanzi Ibraah ufite igikundiro muri iyi minsi yasubitse igitaramo ateguza gutangaza amatariki mashya





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND