RFL
Kigali

"Nep Queenz", itsinda ry’abakobwa 6 b’abanyempano batangiye gusohora indirimbo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2020 10:09
0


Nep Queenz ni itsinda ry’abakobwa batandatu bakora umuziki ugezweho mu njyana zitandukanye no mu buryo butandukanye, batangiye urugendo rushya rwo gusohora indirimbo zinogeye amatwi.



Nkuko isi na Afurika muri rusange biri ku rugamba rwo guha imbaraga abagore nk’ingufu zikirenga mu iterambere ry'umuryango mugari, Nep Queenz ni bamwe mu babaye muri uwo murongo uganisha muri icyo cyerekezo.

Iri tsinda ryashinzwe mu 2020 bigizwemo uruhare n’Umuyobozi Mukuru wa RG Consult Inc, Remmy Lubega; rwiyemezamirimo akaba n'umuhanga mu kuvumbura impano.

Aba bakorwa bahawe amahugurwa menshi, barigishwa, baratozwa berekwa uko bagiye kwitwara mu buhanzi bwawo bagahangana ku isoko ry'Afurika n'Isi yose muri rusange.

Itsinda rigizwe n'abakobwa batandatu, gusa riracyakura rishobora kuziyongeramo n'abandi hagamijwe kongera abakobwa benshi bakoresha ibicurangisho by'umuziki mu nzira yo kurimbura imyumvire imaze imyaka myinshi ko ibi bintu byagenewe abagabo gusa.

Iri tsinda rigizwe na Esther Ishimwe w’imyaka 20, Christmas Kanoheli Ruth w’imyaka 23 ufite inzozi zo kuzaba Producer wa mbere w’umugore mu Rwanda, Prossy Uwase umuhanga mu gucuranga igicurangisho cya ‘Saxophone’, Delphine Tuyisenge uzi gucuranga ingoma, Neema Rehema Umutesi wakuriye mu muryango w’abanyamuziki na Queen Agape Niyondamya.

Aba abakobwa bamaze gufata no gutunganya amajwi y'indirimbo eshatu, aho biteganyijwe ko bazakora n’izindi nyinshi.

Indirimbo ya mbere basohoye ihimbaza Imana bayise “Uri Inkuru” yanditswe nabo ikorwa na Producer Iyzo Pro.

Bazasohora kandi indirimbo “Ubuzima” iri mu njyana ya Afro Fusion yakozwe na Gadpro yandikwa nabo (Nep Queenz).

‘Woman’ n’iyo ndirimbo ya Gatatu bazasohora iri mu njyana ya Pop na Rock yakozwe na Producer GadPro yandikwa na Remmy Lubega Umuyobozi wa RG Consult itegura Kigali Jazz Junction n’ibindi.

Nep Queenz ni umusaruro ikaba n’umwana wa RG-Consult Inc, ikigo gikorera mu Rwanda.

Iki kigo cyafashije mu guteza imbere impano zitandukanye no gutegura ibitaramo.

RG Consult ivuga ko “Iri n’iryo tsinda rya mbere ry’abakobwa mu muziki wo mu Rwanda cyangwa se no mu karere kose muri rusange.”

Nep Queenz ikomoka mu muryango wa NEP ugira andi matsinda atandukanye nka NEP Film, NEP DJs, NEP Records, Neptunez Band n'andi menshi.

Remmy Lubega [Uri hagati] ni we washinze itsinda 'Nep Queenz' rizajyanye amatwara mashya mu muziki w'u Rwanda

Nep Queenz igizwe n'abakobwa batandatu b'abahanga mu gucuranga ibicurangisho bitandukanye, bazi kwandika indirimbo n'ibindi

Nep Queenz ahari bari kumwe na Nep Djs ubwo bakoraga igitaramo "Kigali Reggae Fest" kuri Isibo TV


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "URI INKURU" Y'ITSINDA NEP QUEENZ

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND