RFL
Kigali

Theo Kgosinkwe wo muri Mafikizolo n’umukunzi we bashimye Imana nyuma yo gukira Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2020 8:01
0


Inyingi ya mwamba mu itsinda Mafikizolo Theo Kgosinkwe n’umukunzi we Vourné Williams bashimye Imana nyuma y’uko bari bamaze ibyumweru bibiri bahanganye n’icyorezo cya Covid-19.



Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza nibo bagize itsinda rya Mafikizolo rikomeye mu Afurika. Ryakoreye ibitaramo bikomeye mu Rwanda mu bihe bitandukanye. 

Theo yanditse kuri konti ya Instagram avuga ko we n’umukunzi we bakize Covid-19 ihangayikishije Isi muri iki gihe kandi ko byose biri mu biganza by’Imana.

Uyu muhanzi yavuze ko ku wa 03 Nyakanga 2020 we n’umukunzi we basuzumwe basanga banduye Covid-19.

Avuga ko wari umunsi w’akababaro kuri bombi, kuko ku wa 04 Nyakanga 2020 biteguraga gukora ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi we.

Theo akomeza avuga ko batekereje ko umukunzi we Vourne yanduye Covid-19 ayikuye mu ngendo za buri munsi akora ajya kwigisha.

Yasobanuye ko ikimenyetso cya mbere bombi bagize ari kubabara mu muhogo no kudahumeka neza nk’ibisanzwe.

Uyu munyamuziki yavuze ko we n'umukunzi we Vourne bahise bishyira mu kato kugeza bakize aho ibizamini by’iminsi 14 byagaragaje ko bakize Covid-19.

Ati “Twembi twakize Covid-19 ku bw’ubuntu bw’Imana. Kandi Bibiliya ivuga ko uwo Yesu akijije aba akize koko kandi twizera neza ko twakize Covid-19 bya nyabo. Rero turakomeza kwiyitaho nk’ibisanzwe.”

Theo yavuze ko muri iki gihe bari bamaze mu kato, bashyize imbere isengesho, imiryango n’inshuti irabakomeza, bajya kure y’Isi ivuga umunsi ku munsi abanduye Covid-19, bakoresha ibyo kurya bifite Vitamin C, Vitamin D, bakajya kota izuba n’ibindi.

Theo wo muri Mafikizolo n'umukunzi we bakize Covid-19

Theo aherutse gutangaza ko yamenye uyu mukobwa binyuze ku ifoto ye yabonye kuri Instagram, akabwira "Imana ndashaka umukobwa nk'uyu"

Ku munsi w'amavuko w'uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli, Theo yamwambitse impeta y'urukundo-Ku wa 04 Nyakanga 2019

Vorune afite imyaka 26 y'amavuko mu gihe Theo agejeje imyaka 45





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND