RFL
Kigali

Shaffy Ace yahuje imbaraga na Cyzla uba mu Bufaransa bakorana indirimbo bise ‘Body’-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:24/07/2020 16:21
0


Umuhanzi Shaffy Ace [Murangwa Shaffy ] afatanyije na Cyzla uba mu gihugu cy’ u Bufaransa bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise Body. Nk’uko Shaffy Ace yabitangarije INYARWANDA ngo intego y’iyi ndirimbo bakoze ni ukwerekana ishusho y’urukundo abakundana baba bagomba kwerekana hagati yabo.



Mu kiganiro na Shafty Acce yadutangarije ko amagambo y’iyi ndirimbo yayatekereje nyuma yo kubona ko hari abasore bagorwa cyane no kubona amagambo babwira abakunzi babo. Yahamije ko yizeye impinduka iyi ndirimbo izasiga ndetse anatangaza ko gahunda ye muri Muzika Nyarwanda ari iyo gusiga izina rye mu gitabo cyanditsemo ibikomerezwa Nyarwanda.

Shaffy Ace na Cyzla bakoranye indirimbo bise Body isingiza uburanga bw'umukobwa Ace yakunze

Yagize ati” Iyi ndirimbo Body nayanditse bingoye cyane, naricaye ndeba impande zose nsanga ngomba gufasha abasore bagenzi banjye kubona amagambo babwira abakunzi babo kimwe n’abandi bantu bakundana kuko ndabizi ko bigora benshi. So, rero muri iyi ndirimbo natatse umukobwa nkunda mwereka ko arenze abandi bantu by’umwihariko umubiri we (Her Body).

Njye nizeye ntashidikanya ko nzasiga itandukaniro muri iyi muzika kandi abakunzi b’umuziki Nyarwanda bamaze kumva indirimbo zanjye bambera abahamya. Ibyo nkora mbiha agaciro cyane ni nayo mpamvu nasabye Cyzla ngo amfashe kugira ngo dukore ikintu cyiza kandi kirashimisha abakunzi ba Muzika muri rusinge”.

Umuhanzi Shaffy Ace afite indoto zo kwandikwa mu gitabo cy'ibyamamare Nyarwanda

Cyzla [Cyiza Hamad ] wafanyije na Ace muri iyi ndirimbo Body ni umuhanzi uba mu gihugu cy’u Bufaransa. Iyi ndirimbo ya Ace  na Cyzla yakozwe na Legal Eyes  Beats amashusho akorerwa muri Sun Set Studios. Aba bahanzi bahuje imbaraga babarizwa mu cyiswe Family Gang Music Group ihuriwemo na Shaffy Ace , Phil Pauz , Cyzla na B Ryan Cedro.

REBA HANO BODY YA SHAFFY ACE NA CYZLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND