RFL
Kigali

Amagare: Team Rwanda yatangiye imyitozo yo gutegura shampiyona y’Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/07/2020 15:50
0


Abakinnyi barindwi bagize Ikipe y’Igihugu y’umukino w’Amagare izwi nka ‘Team Rwanda’ yongeye gusubukura imyitozo igamije kwitegura shampiyona y’Isi izaba muri Nzeli 2020 ikazabera mu Mujyi wa Aigle-Martigny mu Busuwisi.



Shampiyona y’Isi mu mukino w’amagare u Rwanda ruzitabira iteganyijwe gutangira tariki ya 20 kugeza 27 Nzeri 2020, ikazabera mu Busuwisi.

Kuri uyu wa Kane Tariki 24/07/2020 ni bwo abakinnyi bagize ikipe y’igihugu bongeye guhurira hamwe batangira imyitozo yo gutegura shampiyona y’isi iteganyijwe muri Nzeri 2020, imyitozo yari iyobowe n’umutoza mukuru Sterling Magnell.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi barindwi bazaba baganyije mu byiciro bitatu birimo icy’abakuru kigizwe na Mugisha Samuel, Mugisha Moise na Areruya Joseph, aba bakazakina isiganwa ryo mu muhanda rizaba rigizwe na Kilomtero 249 ndetse banahatane mu gusiganwa umuntu ku giti cye ku ntera ya Kilometero 46.

Hari kandi ikindi cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 kizaba kirimo Uhiriwe Byiza Renus na Habimana Jean Eric, bakazasiganwa isiganwa ryo mu muhanda rizaba rigizwe n’intera ya Kilometero 164, ndetse n’abatarengeje imyaka 18 barimo Muhoza Eric na Tuyizere Etienne bazahatana ku ntera ya Kilometero 124.

Iyi shampiyona y’Isi iteganyijwe kuzaba hagati ya tariki 20 na 27/09/2020, ikazabera ahitwa Aigle-Martigny mu Busuwisi, ni nyuma y’aho inzego z’ubuzima mu Busuwisi ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi baganiriye basanga gahunda zose ziri ku murongo.

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwahagarariwe n’abakinnyi bane muri Shampiyona y’Isi yabereye mu Mujyi wa Yorkshire mu Bwongereza.

Mu gusiganwa mu muhanda (Road Race), Mugisha Moïse na Mugisha Samuel ntibasoje isiganwa mu gihe mu ngimbi, Uhiriwe Byiza Renus yasoje isiganwa ari ku mwanya wa 45 naho Habimana Eric ntiyasoza. Ni ku nshuro ya karindwi u Rwanda rugiye kwitabira Shampiyona y’Isi kuko bwa mbere hari mu 2014 i Ponferrada muri Espagne.

 

Team Rwanda yasubukuye imyitozo yitegur shampiyona y'Isi ibura amezi abiri ngo itangire

Mugisha Samuel umwe mu bazaba bayoboye Team Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND