RFL
Kigali

Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda NIZEYIMANA Ildephonse yinjiye mu muziki ahera ku ndirimbo 'Yaratengushywe'- VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/07/2020 15:44
0


NIZEYIMANA Ildephonse (ILDENIZE); Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu buryo butunguranye yashyize hanze indirimbo ye bwite yise 'Yaratengushywe' yasohokanye n'amashusho yayo atangaza ko yumva umusanzu we na wo ukenewe mu kubaka umuryango nyarwanda.



NIZEYIMANA Ildephonse yigisha imibare n’amasomo ajyanye nayo muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubukungu n’ubucuruzi, ishami rya Rusizi. Ni umuhanzi uzanye amaraso mashya mu muziki nyarwanda. Ni umugabo wubatse urugo mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2020. Nubwo yatangiye kuririmba kera akiri muto akabitangirira mu makorali atandukanye yanabereye umutoza w'amajwi, yinjiye mu muziki nk'umuhanzi ku giti cye ku myaka 32 y'amavuko ahera ku ndirimbo yise 'Yaratengushywe'. 


ILDENIZE wigisha muri Kaminuza y'u Rwanda yinjiye mu muziki

Mu kiganiro na INYARWANDA, NIZEYIMANA Ildephonse {ILDENIZE}, yadutangarije ko igitekerezo cy'iyi ndirimbo ye cyaje mu 2019, gisemburwa n'ibihe bigoye abatuye Isi bose bagiyemo bya 'Guma mu Rugo' mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus, icyo gihe akaba ari nabwo yanditse iyi ndirimbo nyuma yo kubona ubuzima bushaririye benshi banyuzemo. Ildenise ukunda imyandikire ya Niyo Bosco, Clarisse Karasira, Israel Mbonyi n'abandi, yavuze yifuza nawe kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda.

Mu magambo ye yagize ati: “Mu by’ukuri biragorana kujya mu bintu by’umuziki utangiye gusa n’ukuze, ariko nanone numvaga mfite impano yo kwandika kuva kera n’umuhamagaro wo kuba nagira ibitekerezo nungura abandi. Rero nubwo nigisha muri kaminuza, numvise iyi mpano nayo ntayisinziriza burundu kuko ku munota wanjye wa nyuma, byari kuzaba mu byo nari kuzicuza. Rero numva ntarakererewe kuko ubu ni bwo mbonetse ngo nkoreshe iyi mpano.”


ILDENIZE yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka umuryango mugari

Uyu muhanzi yahisemo gukoresha impurirane (Blending) y’amazina ye akaba azakoresha izina: “ILDENIZE” ngo kuko ari akazina yiswe akanamenywaho na bagenzi be bose. Avuga ko yarikomeje kuko n’isi y’ubu itagikunda amazina maremare. Ati: “Nanze kuvunisha abantu kuko n’ubundi ari akabyiniriro nzwiho nkaba nanagakoresha ku mbuga nkoranyambaga, ni ryo zina nzakomezanya kuko ribumbatiye amazina yanjye ya nyayo yombi.”

Tumubajije niba bitazabangamira akazi ke ka buri munsi yatubwiye ko nta kibazo na gito bizamutera kuko icy’ingenzi ari ukumenya gucunga igihe neza. Uyu ILDENIZE yatubwiye ko amaze gukora indirimbo ebyiri akaba afite izindi nyinshi ateganya kuzakora uko iminsi izagenda yicuma dore afite nyinshi yanditse na kera. Gusa yavuze ko akeneye gushyigikirwa no kugirwa inama kuko biri mubyamutera imbaraga.

Yagize ati: “Mu by’ukuri ibihangano ndabifite, ndetse byinshi. Icyo nakwifuza ni uko abanyarwanda n’abandi bose banshyigikira bakampa n’inama kugira ngo umuntu amenye urwego arimo gufasha sosiyete muri rusange. Ibyo rero byazantera imbaraga kuko nubwo amafaranga yatinda kuza ariko basi ugakora wumva ko hari icyo umariye abantu cyangwa ko ubutumwa uhagurukanye bufite icyo buzamara". 

Yunzemo ati "Si uko ntiyizeye kuko numva mfite ibitekerezo bizima, ahubwo ni uko biba byiza guhabwa amakuru n’abandi y’uko uri cyangwa bakubona. Rero ndifuza ko abantu banshyigikira nk’ uko basanzwe bashyigikira abahanzi muri rusange kandi nanjye sinzabatenguha.”


Avuga ko akeneye kumenya amakuru y'uko abantu bakiriye umuziki we

Uyu muhanzi avuga ko ataje guhindura ibintu cyangwa guhangana ahubwo ko aje gufatanya n’abandi bamubanjirije muri uru ruganda. Avuga ko azanezezwa no kumenya ko hari abantu bazaba baragize icyo bunguka ku bw’ibihangano bye. Avuga kandi ko ubutumwa bwe buzaba ari ubuhugura abantu mu by’imyitwarire n’imigenzereze hamwe no guhimbaza Imana.

Avuga kandi ko kuririmba yabikoze kuva cyera yiga mu mashuri yisumbuye aho yabaye umutoza wa korali n'itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ku ishuri aho yigaga. Ati: “Nabaye Dirigeant wa chorale na Worship team muri RAJEPRA icyo gihe kandi najyaga mpimba indirimbo. Rero nubwo kubikora bya kinyamwuga bitabura kumvuna ariko ntabwo nkeka ko bizananira, dore ko ngo icyo ubasha gutekereza cyose burya uba wanagishobora.”


N'ubwo kuririmba azabifatanya n'akazi ke ka buri munsi, avuga ko bitazamunanira

Nyuma y’iyi ndirimbo ye nziza cyane yise “YARATENGUSHYWE” yasohokanye n'amashusho yayo, avuga ko mu gihe cya vuba azashyira hanze indi nshya iri mu rurimi rw’icyongereza yitwa “HOSANNA” ikaba indirimbo ihimbaza Imana. 'Yaratengushywe' ni indirimbo ifite iminota 5 n'amasegonda 29. ILDENIZE aririmba ku muntu wakoze iyo bwabaga akiga amashuri, akagerageza ubucuruzi, ariko ntahirwe no gutera imbere mu bukungu. Avuga ko abantu nk'abo badakwiriye gusuzugurwa kuko bategungushywe.

REBA HANO 'YARATENGUSHYWE' YA ILDENIZE WIGISHA MURI KAMINUZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND