RFL
Kigali

Knowless Butera yasohoye indirimbo 'Player' irimo impanuro ku basore baca inyuma abakunzi babo - VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2020 15:16
0


Umuhanzikazi Butera Knowless uri mu bakomeye mu Rwanda, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Player”, ivuga ku musore wigize umukinnyi nka Ronaldo ariko we akaba umukinnyi ukina abakobwa, ni ukuvuga ufite ingeso yo guca inyuma umukunzi we.



Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 23 Nyakanga 2020, afite iminota 03 n’amasegonda 33’ yafatiwe muri studio ya Kina Music aho yakorewe. Agaragaramo abarimo umuhanzi Igor Mabano, Nel Ngabo, Producer Ishimwe Karake Clement n’abandi.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo ijwi rya Kasirye Martin [Mc Tino] unagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo aho aririmba amwe mu magambo yaryoheje iyi ndirimbo.

Knowless yaririmbye ku musore wigize umukinnyi nka Ronaldo icyamamare mu mupira w’amaguru uzwiho gucenga, gusa uwo musore yaririmbye we akaba akina abakobwa, ni ukuvuga afite ingeso itihanganirwa yo guca inyuma umukunzi we, kandi akabikora buri gihe.

Hari aho uyu muhanzikazi aririmba ati “Wigize Ronaldo, ntawe mukundana, ngo ntumuce inyuma.”  Knowless ahanura uyu musore, amubwira ko uwo aca inyuma nawe ashobora kubaka rugakomera ndetse ko yamubera umugore w’umutima. Asaba uyu musore kureka amanyanga ahubwo agatuza akuba urugo rwe.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Knowless yavuze ko yakoresheje ijambo ‘Player’ [Umukinnyi] mu rwego rwo gusanisha neza n’imvugo ikoreshwa na benshi, iyo bashaka kuvuga umuntu utagira uruhande ahagararaho.

Yagize ati “Ni umuntu ufatafata ahantu henshi, utari ahantu hamwe. Ujya mu bantu benshi utanyurwa ngo abe ari kumwe n’umukunzi umwe.” Knowelss asohoye iyi ndirimbo mu gihe hashize iminsi mike asohoye amashusho y’indirimbo yise “Nyigisha” iri mu zikunzwe muri iki gihe.

Knowless Butera yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Player"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "PLAYER" YA BUTERA KNOWLESS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND