Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bahamije isezerano ryabo ku wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019 mu birori bibereye ijisho byitabiriwe n’abantu bo mu miryango yombi n’abandi batumirwa bari bahawe ubutumire.
Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020 ni bwo Ange Kagame n’umugabo we Ndengeyingoma bibarutse imfura yabo, akaba umwuzukuru wa Perezida Kagame.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ku mugoroba w'uyu wa Gatatu, Ange Kagame yashimye abaganga, abaforomo n'ababyaza bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ati “Twari mu maboko meza ".
Yanditse ati “Ku baganga, abaforomo n’abaforomokazi bose bo muri King Faisal Hospital, ndabashimye mwese kudufasha mu byo twaciyemo bikagenda uko twabyifuza. Twari mu biganza byiza. Imana ibahe umugisha."
Ange Kagame yashimye kandi abantu bose bamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza kwinjira mu cyiciro cy’ababyeyi.Ati “Ndashimira mwese abatwoherereje ubutumwa bwo kutwifuriza ibyiza ku muryango wacu uri kwaguka. Turanezerewe no kuba ababyeyi b’uyu mumarayika muto."
Nyuma yo kwibaruka, Perezida Kagame yavuze ko kuva ku Cyumweru we na Jeannette Kagame babonye umwuzukuru, ashima Ange Kagame na Ndengeyingoma.Umukuru w’Igihugu yavuze ko “Kubona Umwuzukuru ku nshuro ya mbere bishimisha kurushaho."
Ange Kagame yashimye abaganga, abaforomo n’ababyaza bo muri King Faisal Hospital
Ange Kagame yashimye abantu bose bamwifurije kwinjira neza mu cyiciro cy’ababyeyi
Ange Kagame yashimye abohereje ubutumwa bwo kubifuriza kwinjira mu cyiciro cy'ababyeyi
Ange Kagame n'umugabo we Ndengeyingoma bibarutse imfura yabo ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020