RFL
Kigali

Nil: isoko y’ubuzima ibaye isoko y’amakimbirane hagati ya Ethiopia, Sudan na Misiri

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:23/07/2020 6:58
0

Abagera kuri Miliyoni 160 bakoresha amazi y’uruzi rwa Nil mu buzima bwa buri munsi. Uru ruzi rumaze gutera amakimbirane mu bihugu runyuramo cyane cyane Misiri, Ethiopia na Sudan kubera ikoreshwa ryawo. Mu minsi ishize Ethiopia yatangiye gukomeza umushinga w’urugomero ruzakoresha uru ruzi, nyamara ibi ni byo bikomeje kuzana umwuka mubi.Tariki ya 15 Nyakanga 2020, nibwo Ethiopia yatangaje ko yatangiye gahunda yo kuzuza amazi urugomero rwayo rwiswe “Grand Renaissance Dam”. Uru rugomero ruteganyijwe gutwara akabaka miriyari $5. Indi ngingo itakwirengagizwa nuko uru rugomero amazi ruzakoresha ari ay’uru ruzi rwa Nil. Twakwibutsa abantu ko uru rugezi rukoreshwa n’abagera kuri miriyoni 160 wakomeje kuba nyirabayazana w’umwuka mubi hagati y’ibihugu biwutsimbarayeho cyane ari byo: Misiri, Sudan na Ethiopia.

Muri aya makimbirane, usanga ahanini ashingiye ku nyungu bwite za buri gihugu. Urugero rubangutse: ku ruhande rumwe urahasanga Misiri ifite abaturage bayo bagera kuri 90% banywa amazi ya Nil; ku rundi ruhande hakaza Sudan iba irengera inyungu zo kuhira imyaka ndetse n’ingomero zayo. Kuri ibyo bihugu hiyongeraho Ethiopia, magingo aya ifite umushinga wo kuzuza urugomero rw’amashanyarazi ruzaba urwa mbere muri Afurika. Uru ni rwuzura ruzinjiriza iki gihugu agera kuri miriyari $1 buri mwaka azajya ava mu mashanyarazi azajya agurishwa ibihugu by'abaturanyi.

Kugeza mu mwaka wa 2011, mbere yuko umushinga wo gutangira iyubakwa ry’uru rugomero, muri aka karere ntihigeze haba umwuka mubi by’aka kageni. Kuba Ethiopia yaratangiye gukoresha aya mazi mu nyungu zayo byatangije amakimbirane asa n’adateze gushira hagati yayo n’ibindi bihugu bibiri byavuzwe haruguru.

Misiri ntishyigikiye iki gikorwa cy’umuturanyi, Ethiopia. Impungenge ifite (Misiri)nuko ingano y’amazi agera muri iki gihugu yagabanyuko bigatuma abahinzi bangana na 25% b’abaturage bayo bahura n’ikibazo cy’amazi make. Randa Aboul ukorera umwe mu bayobozi bakuru b’agashami k’Umuryango w’Abibumbye kita ku iterambere, atangaza ko Misiri yatangiye kugira ikibazo cy’ubuke bw’amazi ya Nil kubera imihindukire y’ikirere. Yongeyeho ko uyu mushinga wa Ethiopia wizwe nabi ushobora guteza ubukene ku baturage ba Misiri.

William Davison, impuguke n’umushakashatsi mu kigo “International Crisis Group” avuga ko ahubwo uyu wariwo mwanya mwiza wa Ethiopia ngo nayo isorome ku mbuto z’ibyiza by’uru ruzi dore ko mu myaka yabanje iki gihugu cyirengagizwaga mu masezerano yagengaga ikoreshwa ry’amazi ya Nil─1929 na 1958.

Amasezano yahuzaga izi mpande uko ari eshatu yaherukaga tariki 14 Nyakanga 2020. Nubwo aya masezerano yarangiye izi mpande ntacyo zigezeho, yariyitezweho ko yakwemeza ko Misiri yagabanya ingano y’amazi ikoresha ku mwaka; noneho na Ethiopia ikazongera igihe byarikuzayifata yuzuza amazi uru rugomero. Nyamara bwakeye ku itariki ya 15, Ethiopia itangira kuzuza uru rugomero amazi amasezerano atarangiye.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi aherutse gutangaza ko iki ari ikibazo bazakemura uko byagenda kose ku buryo n’ubuzima bwabo babutanga, aho guhungabanya Nil. Ese Nil izakomeza kuba isoko y’amakimbirane aho kuba isoko y’ubuzima nkuko yahoze?


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND