Kante ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukinira ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Ngolo kante ni muntu ki?
N’Golo Kante yavutse taliki ya 29 Werurwe 1991 mu murwa
mukuru w’Ubufaransa Paris. Avuka mu muryango ukennye w’abimukira
bakomoka muri Mali baje mu Bufaransa mu gushaka amaramuko.
N’Golo Kante ni imfura mu muryango w’abana bane abahungu
n’abakobwa. Se umubyara yitabye Imana N’Golo Kante akiri muto cyane hafi ku
myaka 11, maze nk’umwana w’imfura mu muryango atangira inshingano zo kwita ku
muryango wari usigaye hamwe na mama we.
N’Golo Kante wari utuye mu mujyi utuwe cyane witwa Rueil
Malmaison hafi ya Paris kandi uzi agaciro k’umusaruro uva mu gukora cyane
yatangiye kijya akora urugendo rw’ibirometero byinshi atoraga imyanda n’inyuma
akabijyana kubigurisha mu nganda zabivugururaga zikabigira bishyashya cyane kugirango
abone amafaranga yunganira aya mama we wakoraga isuku kugirango babone ibitunga
umuryango.
Kubera ko yari azi neza ko gutoragura ibyuma n’indi myanda yongeraga
kuvugururwa ikaba mishya atari ibintu byafasha umuryango we ku ikura mu bukene
bwari buwugarije. Kanté yari azi ko agomba gutekereza ku mahitamo ye. Igihe
igikombe cy'isi cyo mu 1998 cyaberaga mu Bufaransa, cyahaye Kanté amahirwe yo
gushaka amafaranga menshi, apfuka ahantu henshi no gutora imyanda yasizwe na ba
mukerarugendo n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu ma stade no mu mazu
berekaniramo imipira.
Byaje kurangira iki gikombe cyekuganwe n’u Bufaransa maze mu
byishimo byinshi cyane, Kante yabonye ko mu mupira w’amaguru harimo amahirwe
menshi cyane kuko mu bakinnyi bakiniraga Ubufaransa icyo gihe harimo abaje
gutura mu Bufaransa ari abimukira nkawe aha twavuga nka Thierry Henry, Zinedine
Zidane, Patrick Viera, Lilian Thuram, na Nicholas Anelka.
Ni gute yinjiye mu
mupira w’amaguru.
Nyuma yuko igikombe cy’isi kirangiye kandi cyegukanwe
n’Abafaransa, mu bufarabsa hahise hatangira gahunda yo gushinga amashuri menshi
yigisha umupira w’amaguru cyane cyane abana. Yatangiye umwuga we w’umupira
wamaguru muri JS Suresnes mu 1999 ubwo yarafite imyaka 8. Yari muto ho imyaka 3
ugereranyije n’abandi bana bakinanaga, ariko ntibyabuzaga ko ariwe ikipe
yagenderagaho akayifasha gutsinda imikino myinshi no gutwara ibikombe
binyuranye. Ibi byatangajwe n’umwe mubo bakinanaga ati:
” Kante yari umwana kuri twe ho imyaka itatu nubwo yakinanaga
natwe. Iyo twakinaga n’amakipe y’abana y’injiraga mu kibuga asimbuye mu minota
10 yanyuma. Yari muto cyane kuri twe, nta numwe banganaga. Ariko nyuma
y’umukino iyo twageraga mu rwambariro, narebaga umwe mubo twakinanaga nka
mubwira ati’ reba ni muto kuri twe ariko mu minota 10 yakinnye yatweretse uko
babigenza’. Nukuri byari isomo kuri twe ryo kwicisha bugufi”>
Uburyo yanganaga ndetse nuko yagaragaraga byatumaga abana
bagenzi we bakinanaga bibaza aho aturuka ndetse niba azashobora gutera umupira
igihe kinini. Imitekerereze ye yo gukora cyane no kwicisha bugufi byagaragaye
kuva umunsi wa mbere atangiye imyitozo, nkuko bitangazwa n’umutoza w’ungirije
wa mutozaga iki gihe ati:
” Kante ntiyakunze kugenda yifuzwa n’amakipe akomeye
biturutse kukuba yari afite amagara matoya. Icyo gihe ariko yari afite
ubushobozi bwo gukura umupira ku ruhande rumwe akawujyana kurundi kandi yari
azi gutera tackles neza. Ibi byose n’imyitozo yikoreshaga ku giti cye”.
Kante yatangiye gukura ubwo yari amaze imyaka ine muri iyi
kipe y’abana. Iki nicyo gihe yatangiye kubona ahazaza he muri ruhago bitewe
nukuntu yagendaga y’igarurira imitima y’abakunzi b’ikipe ndetse n’abafana be
muri rusange hashingiwe kukuba yarumvaga ibyo abwiwe ndetse akanubaha nkuko
bitangazwa n’umutoza Voktyna. Kumvira kwe no kwicisha bugufi byatumye ashyirwa
mu ikipe y’abasigara bakora imyitoza y’inyongera mu gihe abandi bana babaga
batashye.
Nyuma y’imyaka 10 yose akinira ikipe y’abato ya Suresnes
muri 2012, abifashijwemo n’ubudasa bw’umuyobozi w’ikipe yakinagamo yagiye muri
Boulogne aho yakinnye imyaka ibiri. Umukino wambere yakiniye iyi kipe batsinzwe
ibitego 2 kuri 1 na As Monaco bituma ihita imanuka mu kiciro cya gatatu mu
Bufaransa. Igitego cye cyambere nk’uwabigize umwuga yagitsinze ikipe yitwa
Luzenac mu kiciro cya 3.
Mu mwaka wa 2013, Kante yagiye mu ikipe ya Caen mu kiciro
cya kabiri mu Bufaransa, aho yakinnye imikino yose ya Shampiyona agafasha ikipe
ye kuza ku mwanya wa gatatu maze ihita ibona itike yo kuzakina shampiyona
y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa umwaka ukurikiyeho. Muri 2014-15 yabaye
umukinnyi wa mbere ku mugabane w’iburayi waste abo bahanganye umupira
akoresheje tackles.
Muri 2015 ku itariki ya 03 Kanama yaguzwe na Leicester city
yo mu Bwongereza ku kayabo ka ama pound miliyoni 5.6, maze ahita ayifasha
kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2015-2016 ahita atorwa nk’umukinnyi
w’umwaka muri Leicester city ndetse atoranywa no mu ikipe nziza ya shampiyona
y’u Bwongereza muri uwo mwaka w’imikino.
Umwaka w’imikino wakurikiyeho yahise agurwa n’ikipe ya Chelsea akayabo kagera kuri miliyoni 32 z’ama pound, maze nayo ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2016-2017. Ibi byahise bimugira umukinnyi wa kabiri mu mateka ya shampiyona y’ubwongereza watwaye ibikombe bibiri bya shampiyona byikurikiranya mu makipe abiri atandukanye nyuma ya Eric Cantonawabikoze muri 1992 na 1993.
Nyuma yo guhesha Chelsea iki gikombe yahise
atorwa nk’umukinnyi w’itwaye neza muri shampiyona na Ishyirahamwe ry’umupira
w’amaguru w’Abongereza ndetse ahita anegukana ikindi gihembo gitangwa
n’abanyamakuru bandika nk’umukinnyi witwaye neza muri Shampiyona uwo mwaka.
Kante kandi yafashije Chelsea kwegukana UEFA Europa League umwaka ushize.
Kante yatangiye gukinira ikipe nkuru y’igihugu guhera muri
2016 aho yarari muri ekipe yatsindiwe kuri Final ya EURO na Portugale. Muri 2017 yaje gutorwa
nk’umukinnyi mwiza mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma y’imyaka irindwi nta mukinnyi
ukina bwongereza uheruka ku gitwara. Kante yafashije Ubufaransa kwegukana
igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya mu mwaka wa 2018.
Ese N’Golo Kante afite umugore cyangwa umukunzi?
Iyo bigeze kuri kino kibazo, abantu batandukanye bibaza
byinshi kuko adakunda gushyira cyane ubuzima bwe hanze. N’Golo Kante nk’umuntu
utuje, ukora cyane kandi wifite ubumuntu bituma abakobwa benshi bifuza ko
yababera umugabo cyangwa boyfriend nta mukunzi afite, uretse ko hajya haza
ibihuha ko atereta umukobwa witwa Jude Littler wahoze ari umugore w’umukinnyi
Djibril Cisse gusa yaje kubinyomoza avuga ko ari ibihuha.
Ibindi wamenya:
Ngolo Kante uretse kuba ubarirwa ubutunzi bugera kuri
miliyoni 100 z’ama pound ntabwo agenda mu modoka zihenze cyane nk’abandi basitari
nkawe, kuko agenda mu modoka yo mu bwoko bwa Mini Cooper.
Ngolo Kante yafashije abavandimwe be na mama we gushinga
business zitandukanye ndetse mushiki we muto amujyana mu ishuri ryigisha
umupira nawe yarerewemo.
Src: lifebogger.com,
sportytell.com & sportsshow.net
TANGA IGITECYEREZO