RFL
Kigali

Bugesera: Miss Aurore Kayibanda yatanze ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/07/2020 9:01
0


Umuryango "Spero Initiative" Kayibanda Mutesi wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012 abarizwamo watanze ibiribwa, ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante) n’udupfukamunwa ku miryango itishoboye y’abana bakina umukino wa Table Tennis.



Miss Kayibanda yavuze ko afite ishimwe rikomeye kuri benshi bamufashije mu bukangurambaga yatangije muri Gicurasi 2020 bwavuyemo amafaranga yaguze ibi byose byahawe imiryango y’aba bana. 

Yasabiye umugisha abantu bose batumye iki gikorwa gishoboka. Imiryango 20 y’aba bana yo mu Karere ka Bugesera n'iyo yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza bigaragara ko sheki yasinyweho ku wa 18 Nyakanga 2020.

Iyi miryango yanahawe umuceri, kawunga, amavuta yo kurya, isukari, amasabune n’ibindi.

Yagize ati "Mu izina rya Spero Inititiative Foundation, Ndashimira abantu bose batanze inkunga yabo banyuze kuri GoFundMe. Inkunga yakusanyijwe yakoreshejwe mu kwishyurira 'Mituelle de Sante', gushakira ibiribwa imiryango itandukanye no kugura udupfukamunwa abana n'imiryango yabo."

Mu 2019 nibwo Miss Kayibanda afatanyije na Yves Ndizeye batangiye muryango "Spero Initiative" wo gufasha no kwita ku bana bakina umukino wa Tennis batishoboye bari hagati y’imyaka 6 na 13. Uretse gufashwa mu buryo bw’imibereho, aba bana banatozwa uyu mukino.

Muri Gicurasi 2020 yahamagariye inshuti ze n’abandi gukusanya inkunga yo kwita kuri aba bana mu gikorwa yari yise “Reach Them Save Them (Bagereho ubatabare).”

Umuryango “Spero Initiative” ubu ufite abana 51 babarizwa mu Karere ka Bugesera no muri Camp Kigali. Mu mafaranga amadorali ibihumbi 5 akeneye hamaze gukusanywa amadorali 1,320.

Imiryango 20 y'abana bakina Tennis igizwe n'abantu barenga 130 yahawe ubwisungane mu kwivuga (Mituelle de Sante)

Imiryango y'abana bakina Tennis yahawe ibiribwa n'ibikoresho by'isuku

Ababyeyi b'aba bana bashimiye umuryango "Spero Initiative" wabatekerejeho muri iki gihe cya Covid-19

Abana bakina umukino wa Tennis bahawe udupfukamunwa two kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Abana bahawe amasabune n'ibindi bikoresho by'isuku

Umuryango "Spero Initiative" ubu ubarizwamo abana 51





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND