Mu kiganiro kihariye yahaye InyaRwanda King James yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya ‘Nyamara’, yagombaga gufatirwa amashusho i Texas muri Amerika ubu bikaba bitagishobotse kubera icyorezo cya COVID 19. Akomeza avuga ko ibi bishobora kuzatuma ikomeza kugira 'Video lyrics' gusa.
Iyi ndirimbo ‘Nyamara’ yakozwe na Madebeat iri kuri Album King James yise ‘Meze neza’. Yayishyize hanze tariki 15 Nyakanga 2020, ubu imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi mirongo inani na kimwe (81.000) kuri Youtube.
Yabwiye inyaRwanda ko amashusho y'iyi ndirimbo yagombaga gufatirwa muri Amerika ariko bikaba bitagikunze. Ati "Ni imwe mu ndirimbo nagombaga gukorera hanze ariko ntagiye kubeshya amashusho yayo ntayo mfite birashoboka ko nshobora kuzayakora cyangwa hakagumaho iriya lyrics video’’.
Yakomeje avuga ko byababaje Cedric wari kuzatunganya aya mashusho kuko ngo bari bageze kure umushinga wo gutegura uburyo azafatwa aho yari kuzafatirwa n’abari kuzayagaragaramo.
King James yari kuba ari inshuro ye ya kabiri agiye gukorera amashusho y’indirimbo muri Amerika. Ku nshuro ya mbere yakoreyeyo amashusho y'indirimbo zitandukanye zirimo; ‘Agatimatima’’ na ‘’Hari ukuntu’’ abifashijwemo na Cedric.
Yakomeje avuga ko nyuma y’iki cyorezo cya COVID 19, azasubukura gahunda afite yo gufatira andi mashusho y’indirimbo ze muri Amerika. ‘Nyamara’ ayishyize hanze nyuma y’ukwezi kumwe asohoye amashusho y’indirimbo ‘Poupette’ imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi magana atandatu (600,000)
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA KING JAMES
TANGA IGITECYEREZO