RFL
Kigali

Christafari iri ku isonga ku Isi muri Reggae-Gospel yasohoye amashusho y'indirimbo yakoranye n'umunyarwanda Rata Jah-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/07/2020 19:58
0


Itsinda Christafari rifatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu njyana ya Reggae mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ryashyize hanze amashusho y'indirimbo ryakoranye na Faith Mussa (Malawi) ndetse n'umuhanzi nyarwanda Nduwayo Columbus {Rata Jah NayChah} ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ye nshya yise 'Hindura'.



Christafari bamamaye cyane mu ndirimbo 'Hosanna' baje bwa mbere mu Rwanda mu 2018 ku butumire bwa Beauty For Ashes (B4A) yari yabatumiye mu gitaramo 'Unstoppable Live Concert' cyabaye kuwa 4/8/2018. Nyuma yaho aba baririmbyi b'ibyamamare ku Isi baje kuganiriza Kavutse Olivier Umuyobozi wa Beauty For Ashes bamugezaho igitekerezo bafite cyo gukorana indirimbo n'umunyarwanda, ni bwo yabahuje na Columbus (Rata Jah NayChah).


Mark Mohr Umuyobozi wa Christafari yamamaye mu ndirimbo Hosanna

Christafari bamaze gukora indirimbo zinyuranye zikunzwe ku isi yose. Izo ndirimbo zirimo: Hosanna, Here I am to worship, Oceans (Where Feet May Fail), How great is our God, 10,000 reasons, Rescue me, He is greater than I n'izindi. Aba baririmbyi ubwo bageraga mu Rwanda ku nshuro ya mbere, barahakunze cyane, bibasunikira ku gukorana indirimbo n'umunyarwanda. Bahisemo gukora indirimbo ivuga ku mitako idasanzwe babonye mu Rwanda cyane cyane iyahanzwe na Alexis Nsengiyumva banashimiye cyane.

Nduwayo Columbus (Rata Jay NayChah) yabwiye INYARWANDA ko Christafari kuva yaza mu Rwanda yagaragaje urukundo rudasanzwe yakomoye ku iterambere ry’Igihugu ndetse n’Imitako yiswe ‘Imigongo’ banifuza gutunga mu cyumba cyabo giherereye muri Leta ya California. Ati “Iri tsinda ryakunze u Rwanda cyane, ubwo bahaheruka bakunze imitako yacu bumvise ko bayikora mu mase y’inka bagira igitekerezo banashingiye ku byanditswe muri Bibiliya y’uko Imana ikura ku cyavu ikicazanya n’ibikomangoma.”


Rata Jah NayChah wamamaye mu ndirimbo 'Naganze'

Uyu musore wamamaye mu ndirimbo 'Naganze' yunzemo ati “Ni ukuvuga ngo ibintu bisuzuguritse bya bindi byanduye Imana ni byo ifata igakoramo ikintu gikomeye. Imana ikongera ikabikora bigakora umutako muri wa mutako ntitwongera kumva umunuko w’amase.” Yavuze ko Christafari bize banasobanurirwa uburyo imitako y’imigongo ikorwa, urukundo rwayo rutangira kurandaranda na n’ubu. Ngo bashingiye ku buryo iyi mitako ikorwamo babihuje n’uburyo Imana ishyira ku gasongero ibyo benshi babona ko bisuzuguritse.

Yavuze ko bakunze by'ikirenga imitako yo mu Rwanda banakunda cyane uburyo u Rwanda rukataje mu iterambere nyuma y'amateka mabi rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati "Ubushize [Kanama 2018] basuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi babona noneho n’uburyo Igihugu cyacu giteye imbeye, bakunze igihugu cyacu bagifatiraho urugero, imitako yacu barayikunda cyane ndetse banafite gahunda y’uko urukuta rwabo muri California barutakisha ‘imigongo".


Rata Jah NayChah wakoranye indirimbo n'itsinda rikomeye ku Isi

Kuri ubu amashusho y'iyi ndirimbo 'Imigongo' yamaze kugera hanze, anyuzwa ku rukuta rwa Youtube rwa Christafari. Ni amashusho yafatiwe mu Rwanda, Malawi ndetse no muri Los Angeles mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abahanzi bagaragara muri iyi ndirimbo ni Faith Mussa (Malawi), Rata Jay (Rwanda), Avion Blackman (Trinidad and Tobago) na Mark Mohr (USA). Iyi ndirimbo yanditswe na Mark Mohr umuyobozi wa Christafari afatanyije na Justin Nalimu.

Iyi ndirimbo 'Imigongo' yabyinwemo n'abaririmbyi b'abahanga b'abanyarwanda bibumbiye mu itsinda The Blessing Family rikunzwe bikomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ari bo: Octave, Gael, Joseph, Yannick, Josue, Aleandre, Cadette, Mignone, Aline, Liliose, Jojo, Mamilla, Jeanne, Christiane na Rachel. Christafari bashimiye cyane Jean Pierre Mbarubukeye na Azizi Life Studio ku kuba barabigishije uko bakora imitako y'imigongo ari naho hashibutse igitekerezo cy'iyi ndirimbo. Ni yo ndirimbo ya mbere iri tsinda rikoranye n'umuhanzi nyarwanda.


Christafari ni itsinda ryashinzwe mu mwaka wa 1990 n'umunyamerika Mark Mohr. Ni itsinda rifatwa nka nimero ya mbere ku isi mu gukundwa cyane mu matsinda akora umuziki wa Gospel mu njyana ya Reggae. Kuva iri tsinda rishinzwe kugeza uyu munsi, rimaze kugurisha album z'indirimbo zigera ku bihumbi 500 (Kimwe cya kabiri cya miliyoni). Ni nabo baza ku isonga ku isi mu bakora injyana ya Reggae-Gospel bagurisha cyane umuziki. Imiririmbire yabo n'ubuhamya bwa bamwe mu bagize iri tsinda bahoze mu biyobyabyenge bakaza kubivamo bakakira agakiza, biri mu bituma bakundwa cyane.


Mark Mohr hamwe na Kavutse Olivier watumye bagera bwa mbere mu Rwanda


Christafari itsinda nimero ya mbere ku Isi mu njyana ya Reggae muri Gospel

REBA HANO 'IMIGONGO' INDIRIMBO YA CHRISTAFARI FT RATA JAH & FAITH MUSSA



REBA HANO 'HOSANNA' YA CHRISTAFARI


REBA HANO 'HINDURA' INDIRIMBO NSHYA YA RATA JAH NAYCHAH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND