RFL
Kigali

Iran: Uwakoreraga Minisiteri y’Umutekano yishwe ahorwa kunekera CIA

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:14/07/2020 15:37
0


Igihugu cya Iran cyakatiye urwo gupfa uwahoze akora muri Minisiteri y’Umutekano, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugurisha Amakuru y’Igihugu arebana na porogaramu (gahunda) z’ibisasu bya kirimbusi (missile), agahabwa amafaranga.



Uwari umukozi muri minisiteri y’ umutekano, Reza Asgari, yakatiwe urwo gupfa nyuma y’uko ahamwe n’icyaha cyo kunekera Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA. Nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Iran kuri uyu wa kabiri, igikorwa nk’ iki kibaye ku nshuro ya kabiri mu mezi macye ashize.

Umuvugizi w’ Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Iran, Gholamhossein Esmaili, kuri uyu munsi yavuze ko Reza Asgari wakoreraga minisiteri y’ umutekano y’ iki gihugu, waje gusezera ku mirimo mu 2016, ko yishwe mu cyumweru cyashize.

Bwana Esmaili yavuze ko Asgari yakoranye n’ ikigo cy’ ubutasi cya Amerika, hanyuma akajya agiha amakuru arebana n’ ibisasu bya kirimbuzi by’ iki gihugu, ubundi icyo kigo kikamuha amafaranga. Yongeyeho kandi ko yatahuwe, agashinjwa, ubundi agakatirwa urwo gupfa.

Esmaili yanatangaje ko Mahmoud Mousavi-Majd, nawe ari umunya-Iran wakatiwe urwo gupfa bitewe n’ uko nawe yahamwe n’ icyaha cyo kunekera ibigo by’ ubutasi bya Amerika na Isiraheri (Israel).

Uyu Majd, ashinjwa kuba yaranete ku imitwe ya Iran yitwaje intwaro, ko ndetse yanafashije Amerika ku menya aho Jenerali Qassem Soleimani yari aherereye—byaje no kuvamo iyicwa rye. Igihango Majd yahawe, byatangajwe ko kigomba kuzaba.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Iran n’ ubundi yakatiye urwo gupfa uwitwa Amir Rahimpour, nawe washamijwe icyaha cyo kunekera Amerika, ndetse no gushaka kugurisha Amakuru arebana na gahunda z’ ibisasu bya kirimbuzi bya Iran.

Mu mwaka washize, Iran yatangaje ko yafashe abanetsi 17, bivugwa ko bakoreraga Ikigo cy’ ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA.

Src: Aljazeera & The Washington Post 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND