Ku wa kane w’icyumweru gishize nibwo inteko ishingamategeko yo muri Thailand yasohoye inyigo y’itegeko ryemerera abahuje ibitsina gusezerana byemewe n’amategeko.
Iri tegeko rizaba riha
uburenganzira busesuye abashaka kubana kandi bahuje igitsina,ndetse bizaba
bitumye Thailand iba igihugu cya mbere cyo mu magepfo y’uburasirazuba bwa Asia
cyemeye iri tegeko.
Mu gihe inteko
ishingamategeko izaba yemeje ku
mugaragaro iri tegeko,bizagira Thailand igihugu cya kabiri muri Asia kizaba
cyemeje iri tegeko nyuma ya Taiwan yaryemeje mu mwaka ushize wa 2019.
Ibi ntibivuze ko abahuje igitsina bazaba basezeranye ahubwo bisobanuye ko umubano wabo bombi
bagomba kuwumenyekanisha mu
mategeko.Ibindi bigaragara muri iyi nyigo yasohowe na cabinet yo muri Thailand ni
uko abiyemeje kubana bahuje igitsina bemerewe no kuba barera abana,bafite
uburenganzira bwo gusaba umunani(heritage) wabo mu gihe batawubonye ndetse no
kugira uruhare mu gucunga imari cyangwa se umutungo runaka.
Nkuko Ratchada Thanadirek
umuvugizi wa guverinoma yabigaragaje ku rukuta rwe rwa Facebook ,avuga ko;byatwaye
igihe kinini kugira ngo abaturage bo muri Thailand babashe kumva gahunda yo
guteza imbere uburinganire ku bitsina byombi(yaba abagabo ndetse n’abagore).
Akomeza avuga ko, ariyo
mpamvu kwemeza iri tegeko ari intambwe
ikomeye ku baturage ba Thailand kubera ko
riha amahirwe cyangwa uburenganzira bungana kuri bose hatirengagijwe
n’abifuza kubana bahuje ibitsina.
Inyigo y’iri tegeko ivuga
ko,kugira ngo abahuje ibitsina bemerwe mu mategeko basabwa kuba bafite byibuze
imyaka 17 ndetse umwe muri bo akaba
agomba kuba ari umuturage wa Thailand.Naho mu gihe bari munsi y’imyaka
17 bategetswe gusaba uburenganzira ababyeyi babo cg ababarera.Muri iyi nyigo
kandi hagaragaramo n’amategeko agenga gatanya
kuri aba babana bahuje ibitsina.
Bamwe mu bashyigikiye kubana
kw’abahuje ibitsina nka Tattep Ruangprapaikitseree na Tanwarin
Sukkhapisit(utunganya filime) bavuga ko batumva neza impamvu ababana bahuje
ibitsina bahabwa izina ryihariye rizwi nka (LGBT),bakomeza kandi bavuga ko
badakeneye gufatwa mu buryo budasanzwe ahubwo bakeneye gufatwa mu buryo
busanzwe nk’abandi bose.
TANGA IGITECYEREZO