RFL
Kigali

Uburyo bworoheje watandukanyamo inshuti nziza n’inshuti mbi

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:13/07/2020 9:56
0


Buri muntu akenera inshuti nziza mu buzima, imwe izumva ibibazo byawe ntigucire imanza, imwe itazaguhana igihe waguye mu ikosa ahubwo ikaguhora iruhande ngo igukomeze, gusa biragoye kubona umuntu nk'uwo.



Akenshi uzasanga ahubwo abo wita inshuti zawe aribo bitambika intego zawe, umubano wawe n’inzozi zawe. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bimwe mu bigaragaza itandukaniro hagati y’inshuti mbi n’inshuti nziza.View pictures in App save up to 80% data.

Inshuti mbi ntishobora kugusaba amafunguro, aba yumva ntacyo wamusumbya cyangwa akumva adakwiye kugira icyo agusaba. Inshuti nziza yo ihora yumva mwasangira ndetse ntacyo ikwiye kubura ugifite. Inshuti nziza ishobora kuba impamvu yo kutagira icyo urya, ukemera kumwitangira.

 

Inshuti mbi ntiyubaha ababyeyi bawe, usanga abahamagara mu mazina ya ba Madamu n’ibindi. Inshuti nziza yo yumva muhuje ubuzima, ababyeyi bawe ibita ababyeyi bayo. Abahamagara Mama na Papa kuko aba yumva nawe ari nk’ababyeyi be.

 

Inshuti mbi ntijya ikubona urira, n’iyo yumvise ko ufite impamvu yo kurira ijya kure yawe. Inshuti nziza yo irirana nawe. Ikibazo cyawe kiba ari icye, musangira kurira no guseka.

 

Inshuti mbi igutira ibikoresho ikabitarura nko guhumbya. Aba yumva nta cyawe cyamubera hafi, rimwe na rimwe bikamutera n’umushiha kubona ko atabasha kwigurira ibye agakoresha ibyawe. Inshuti nziza yo igutira ibintu ikabigumana, asa n’aho aba yibagiwe ko ari ibyawe kuko abifata nk’ibye. Aba yumva aho biri naho bitekanye, akagira impungenge igihe gusa wakenera kubikoresha ukabibura. Kuba byakwangirikira iwe, aba abizi ko byamubaho nk’uko nawe byakubaho kuko uzi ko abifata nka nyira byo.

 

Inshuti mbi burya usanga itanakuziho byinshi, nta gihe agira cyo kukumenya bihagije. Inshuti nziza ifata igihe cyo kukumenya ku buryo yanakwandikaho igitabo. Ni naho ihera imenya ibyo ukunda cyangwa wanga, ibyo wakora n’ibyo utakora, mbese ikakumenya bihagije. Kuri iyi ngingo niho uzasanga bakubeshyera ikintu runaka inshuti mbi ikizera ko wagikoze ariko inshuti nziza ikamenya kare ko icyo kintu utagitinyuka bitewe n'uko isanzwe ikuzi.

Inshuti mbi iyo yinjira iwawe iza yikandagira, igakomanga ikanaguma hanze ngo itegereze ko iza guhabwa umwanya wo kwinjira. Inshuti nziza yinjira iwawe nk’ijya mu rugo, ntijijinganya ku gukomanga ngo ikomeze yisanzuye. Iba inakeka ko ushobora kutaza kureba ukomanze wenda kuko uri mu kibazo runaka. Ikihutira kuhagera.

 

Inshuti mbi mubana by’agahe gato ejo ikaba yagiye. Inshuti nziza mubana igihe cyose.

Inshuti mbi ivuga ko igukunda yikinira washishoza ukabona ni urwenya. Inshuti nziza ivuga ko igukunda ukabona ko bivuye ku mutima.

Inshuti mbi ibona ubutumwa bw’ingirakamaro ikabwihererana. Inshuti nziza yo ihita ibugusangiza ntagutindiganya.

 

Ibi birashoboka ko wari ubizi ariko ukaba utajyaga ubitindaho ngo ube wakwitegereza inshuti zawe umenye aho zihagaze. Wabyifashisha hamwe n’ubundi buryo usanzwe ukoresha mu guhitamo inshuti zawe bikaba byagufasha.

Src: opera

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND