RFL
Kigali

Aba-Djs babiri bakomeye batangiye gukina muri filime ‘Till i Die’ izajya isohoka gatatu mu cyumweru-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2020 12:51
0


Mu ruganda rw’imyidagaduro hamaze iminsi hagaragara impinduka yaba mu banyarwenya, abanyamuziki n’abandi bitewe ahanini n’uburyo icyorezo cya Covid-19 cyatumye imikorere yabo ya buri munsi ihinduka.



Urugero ni nk’uko ibitaramo byinshi byabaga ari uko abantu benshi bahuriye hamwe kugeza ubu bikaba bitarimo gukorwa bitewe n’ingamba zafashwe zigamije guhangana na Coronavirus. 

Bamwe mu bahanzi n’abanyarwenya bahise batangira kwiga uburyo bakomeza guhura n’abafana babo hifashishijwe ikoranabuhanga kuri murandasi (Youtube) ibi bikaba byarakunze kugaragara cyane ku bahanzi bakomeye hano mu Rwanda.

Si abahanzi gusa batekereje uburyo bakomeza guhura n’abafana babo muri iki gihe cya ‘Guma mu rugo’ kuko hari n’abandi babonye umwanya wo kugaragaza impano zabo benshi batari bamenyereye.

Dj Cyusa umenyerewe mu kuvanga imiziki hano mu Mujyi wa Kigali ndetse na Dj Baby ukina yitwa ‘Bad’ nabo bahise bahuza imbaraga na bagenzi babo batangira kugaragaza indi mpano benshi batari babaziho yo gukina FilimE y’uruhererekane bise “Till I Die”.

Ni Filime y’uruhererekanye bagaragayemo bwa mbere bigahita bitungura abafana babo bitewe n’uburyo babyitwayemo, ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino iyi filime iri mu zikunzwe yagiye isangizwa na bamwe mu basobanura filime aho bayifashishije bagaragaza ubudasa bwa filime Nyarwanda.

Uwiringiyimana Ange Cyusa uzwi nka Dejay Cyusa umwe mu bakobwa bamaze kwamamara muri uyu mwuga avuga ko kuba yinjiiye muri Cinema bigeye gutuma yigaragariza abafana be kurushaho kandi akizeza abamukurikira ko bazaryoherwa n’icyanga kiri muri iyi filime.

Ati “Twahisemo guhuza ibitekerezo n’abo dusangiye gukunda no kwiyumvamo impano ya Cinema ubu rero Abanyarwanda tubahaye umwanya wo kureba ubushobozi bwacu.”

Manishimwe Gilbert ukina muri iyi Filime yitwa Gasore ari nawe wayanditse, avuga ko kuba yarifashishije abavanga imiziki ari uko yababonyemo impano kandi ko uwariwe wese wamaze kureba igice cya mbere yabyiboneye.

Yagize ati “Abanyarwanda barahishiwe mu zindi Epizode cyane cyane abazakomeza kubana natwe.”

Umwihariko uri muri iyi Filimi ni uko izajya isohoka Gatatu mu cyumweru mu rwego rwo kumara irungu urubyiruko n’abakuze barimo kumara igihe kinini bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda COVID19.

Dj Baby [uri iburyo] ari kumwe na Dj Cyusa bari mu bakinnyi b'imena muri filime 'Till i Die"

Dj Cyusa uri mu bakobwa batanga icyizere agaragara muri filime "Till i Die"

Iyi film 'Till I Die' izajya isohoka Gatatu mu cyumweru mu rwego rwo gufasha abakunzi bayo

REBA AGACE KA MBERE KA FILIME "TILL I DIE SERIES" N'ABAYIGARAGAYEMO BOSE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND