RFL
Kigali

Kriss Espoir umunyarwanda ukorera umuziki mu Butaliyani yashyize hanze Album ye ya mbere

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:10/07/2020 11:28
0


Kriss Espoir ukora indirimbo ahanini ziri mu rurimi rw’icyongereza uyu munsi yashyize hanze Album ye ya mbere yise 'Versions Of You' igizwe n’indirimbo 20 abwira inyaRwanda.com ko afite intego yo kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego rw’Isi.



Kriss Espoir umaze gushyira hanze Album ye ya mbere mu masaha make ashize

Uyu musore w’imyaka 21 ukora injyana ya R&B Soul na Trap Soul, yatangiye gukunda umuziki akiri muto ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Mu 2018 nibwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘’Little more’’ yakozwe na producer Saddy biganaga. Uyu munyamuziki avuga ko yakuze yiyumvamo impano nyinshi zirimo gushushanya, kuririmba, gucuranga no gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho kandi byose ngo yagiye abigerageza bigashoboka ku buryo ubu afite ubushobozi bwo gukora indirimbo kandi neza.

Mu 2017 ni bwo yavuye mu Rwanda yerekeza ku mugabane w’ i Burayi muri Poland mu rwego rwo gukomerezayo amasomo ye muri Kaminuza. Ntibyakunze kuhaguma ahubwo yaje kwerekeza mu Butaliyani ajya kwiga ibijyanye na Architecture ngo kuko yumvaga bijyanye n’impano yifitemo akomeza kubihuza no gukora umuziki.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda muri iki gitondo yavuze ko umushinga wo gutangira gutegura gushyira hanze Album ye ya mbere yawugize umwaka ushize muri Nyakanga anakomoza ku butumwa bukubiye mu bihangano biri kuri iyi Album ye ‘’Versions Of You’’. Ati "Navuze ku bintu byinshi, navuze ku rukundo, uko Isi igenda ihinduka n’ibindi’’.

Yakomeje avuga ko kuririmba mu cyongereza bizamufasha kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego rw’Isi. Ati "Kuririmba mu cyongereza ntamipaka abantu bo mu bihugu byinshi bashobora kumva ibyo ndirimba nzabikomeza niwo musanzu wanjye mu kumenyekanisha umuziki nyarwanda hirya no hino ku Isi no kuwukundisha abandi’’.

Nubwo ariyo nzira yahisemo yagaragaje ko abibonamo imbogamizi zitagakwiye kuba zihari kuko abanyarwanda n’abandi bagira uruhare muguteza imbere umuziki basa n’abirengazi abawukora mu zindi ndimi ntibahabwe umwanya nkuko bikwiye. Aha yatanze urugero rwa bamwe mubahanzi  nyarwanda babahanga barimo Mazo, Nikita Heaven  yakoranye nabo kuri iyi Album ariko kugeza ubu bakaba basa naho batazwi.

Iyi Album ye ya mbere ikoze mu buryo bw’amajwi ‘’Versions Of You’’ yashyize hanze uyu munsi saa 12:00 z’ijoro, iriho indirimbo zitandukanye nka ‘Versions Of You ‘ yitiriye iyi Album, ‘Stisfied’, ‘Pretty Lies’, ‘Addiction’, ‘Get You Sweating’,’ Depression’,  ‘Kakana ntacyo gatwaye’, ‘Love Or Lust’, ‘Clear’, ‘Butterfly’, ‘Love Love’, ‘Jealousy’, ‘Still Get Back To You’, ‘Wouldn’t You Be Scared’, na ‘1999’(outro).

Yabwiye InyaRwanda ko ubu iyi Album ye uyishaka wayibona kuri Google Play, Youtube, Apple Music, Spotify n’ahandi hose ushobora kumva umuziki. Kriss Espoir ubu ari mu Rwanda yahageze muri Nzeri aje mu kiruhuko arateganya kuzasubira mu Butaliyani nyuma y’iki cyorezo cya COVID 19. Yavuze ko anejejwe no gushyira hanze Album ari mu gihugu cye anasaba abanyarwanda kumushyigikira.


Album ye ''Version Of You'' yayituye abanyarwanda abasaba kumushyigikira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND