Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abanduye coronavirus bamaze kugera kuri miliyoni
2.7 naho abapfuye bangana na 128.677 ariko bigaragara ko urubyiruko rwo muri
Tuscaloosa, Alabama rusa n’urwirengagije ibiri kuba ku isi yose maze binjira mu
marushanwa atari meza yateye umujinya inama njyanama y’umujyi.
Ikibabaje kurushaho, ni uko aba banyeshuri bateguye ikiswe "Umugoroba wa covid" kugira ngo barebe
umuntu wandura iyi virus mbere. Nk’uko byatangajwe na Sonya McKinstry,
umujyanama w’umujyi, urubyiruko rwinshi rwanduye virusi nyuma yo kwinjira muri
aya marushanwa y’iteshamutwe.
Ngo abateguye amarushanwa bibaze cyane ku gutumira abanduye
kugirango banduze abandi noneho bashyiraho amafaranga bavuga ko ubanza
kwandura mbere ari we uzahabwa ayo mafaranga.
Umuyobozi ushinzwe kuzimya umuriro muri uyu mujyi, Randy Smith, yatanze ubuhamya ku myitwarire y'abanyeshuri Nyuma yo kubona videwo igaragaza ukuri, Smith yatangaje ko mu mujyi harimo ibirori i kandi ko abanyeshuri bafite coronavirus bagiyeyo.
Abayobozi bakibimenya bahise basaba buri muturage wese gukaza ingamba zo kwirinda no kwambara Mask mu maso ariko abanduye bari bamaze kwandura.
Src: santeplusmag.com