RFL
Kigali

Nel Ngabo yamuritse Album ya mbere yatuye Ingabo zabohoye u Rwanda zirimo na Se

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/07/2020 20:07
0


Umuhanzi Nel Ngabo ubarizwa muri Label ya Kina Music yamuritse Album ya mbere yise “Ingabo” yatuye Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zirimo na Se wamushyigikiye mu rugendo rwe rw’umuziki.



Uyu muhanzi uri mu batanga icyizere mu muziki yamuritse iyi Album ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2020 mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26.

Nel Ngabo yaririmbye mu buryo bwa Live ahereye ku murongo indirimbo 13 yakubiye kuri Album ye ya mbere iranga urugendo rwe mu muziki.

Iki gitaramo yagikoreye mu rugo rwa Knowless na Clement ruherereye i Nyamata mu karere ka Bugesera, cyayobowe n’umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Anitha Pendo.

Yaririmbye ashyigikiwe n’itsinda ry’abacuranzi b’abahanga ndetse n’abaririmbyi bamufashije kuririmba zimwe mu ndirimbo yakoranye n’abandi bahanzi.

Nel Ngabo yamuritse iyi Album yamaze kuyishyira ku rubuga rwa Boomplay ku buryo umuntu abasha kuyumva yifashishije Internet.

Yamuritse iyi Album kandi abantu bazi indirimbo “Why” yatangije urugendo rwe rw’umuziki, “Byakoroha”, “Ya motema” yakoranye na Platini, “Ntibikabe” yakoranye na Butera Knowless, “Nzahinduka” na “Nzagukunda”.

Bivuze ko indirimbo nshya yaririmbye abantu batazi ari “Nyereka inzira” ihimbaza Imana, “My Queen”, “Zoli” azasohora mu minsi iri imbere, “Low Key”, “Agacupa”, “Ndaku(Blocka)” yakoranye na Bull Dogg, “Mukwakarindwi” na “Baby”.

Yaririmbye kandi indirimbo "Boss" yakoranye na Dj Miller witabye Imana ku wa 05 Mata 2020.

Uyu muhanzi yavuze ko iyi Album ariyo ntangiriro y’urugamba rwe mu muziki. Yavuze ko yayituye ingabo zitanze ku rugamba rwo kubohora u Rwanda “Kugira ngo tube turi aho turi ubu”.

By’umwihariko iyi Album "Ingabo" yayituye Se kuko ari umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda, kandi ngo yashyigikiye impano ye kuva cyera.

Yagize ati “Album "Ingabo" isobanuye byinshi kuri njye kuko ariyo yatangije urugamba rwanjye muri muzika. Nkaba narayituye ingabo zitanze ku rugamba rwo kubohora igihugu kugira ngo tube turi aho turi ubu by'umwihariko umubyeyi wanjye (papa) kuko ni umwe muri abo kandi akaba yaranashyigikiye impano kuva cyera.”

Uyu muhanzi yashimye abantu bose bakurikiye igitaramo cye ndetse n'itsinda rya Symphony Band ryamufashishije.

Nel Ngabo yifashishije itsinda rya Symphony Band amurika Album ye ya mbere yatuye Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zirimo na Se

Nel Ngabo yamuritse Album ya mbere yifashishije Internet kubera icyorezo cya Covid-19

Iki gitaramo cyabereye mu rugo rwa Knowless na Clement ruherereye i Nyamata


Album ya Nel Ngabo iriho indirimbo 13 yamaze gushyira ku rubuga rwa BoomPlay






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND