Kigali

Guy Bukasa yanze ibyo yahabwaga na Gasogi United yerekeza muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/07/2020 10:14
0


Umutoza ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Bukasa wari umaze umwaka atoza ikipe ya Gasogi United, yamaze gusinya mu ikipe ya Rayon Sports yifuza kubakamo amateka akomeye muri ruhago nyafurika.



Nyuma y’amagambo menshi yari amaze iminsi avugwa hirya no hino yerekeye umutoza Guy Bukasa, kuri uyu wa kane tariki 02 Nyakanga 2020, yatumije ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo ashyire ukuri ahagaragara.

Yagize ati: “Hari aho nagiye numva ngo nasinye imyaka itanu muri Gasogi, ngo mfite amasezerano y’imyaka itatu, ngo nasinyiye AS Kigali mbere y’imikino yo kwishyura hamwe n’ibindi”.

“Icyo nababwira nari mfite amasezerano y’umwaka umwe muri Gasogi, kugeza ubu hari ibyo mfite bampaye ngo mbe nayongera ariko ntabwo nari nasinye. Hari amakipe menshi twavuganye, aho imwe muri yo ari Rayon Sports twahereye uyu munsi”.

Nyuma yo kuva muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Bukasa Guy akaba yahise yerekeza ku biro bya Rayon Sports ahita ashyira umukono ku masezerano y’umwaka nkuko byemejwe na Rayon Sports.

Uyu mutoza usanzwe ahembwa amafaranga 1500$ buri kwezi, ikipe ya Rayon Sports yemeye kuzajya imuha 4,000$ (hafi miliyoni 3,8 Frw), akazizanira n’umutoza wari usanzwe umwungirije mu ikipe ya Gasogi United.

Ikipe ya Rayon Sports kandi ku munsi w’ejo yari yanasinyishije umunyezamu Kwizera Olivier na we wakiniraga ikipe ya Gasogi United.

Guy Bukasa usanzwe ari Umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2019, avuye muri AS Nyuki yo mu Cyiciro cya Mbere.

Mu mwaka umwe yari amaze muri Gasogi United yayifashije gusoza shampiyona iri ku mwanya wa cyenda.

Ibinyujije kuri Twitter, ikipe ya Gasogi yashimiye uyu mutoza umwaka umwe bamaranye ndetse bamwifuriza ishya n’ihirwe aho agiye (muri Rayon Sports).

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’imikino, ikaba imaze gusinyisha abakinnyi barimo Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwiringiyimana Christophe, ba myugariro babiri b’ibumoso, Mujyanama Fidèle na Niyibizi Emmanuel, Umunyezamu Kwizera Olivier na rutahizamu Bigirimana Issa.

Rayon Sports ikaba ibonye umutoza mukuru nyuma yuko Cassa Mbungo asoje amasezerano y'igihe gito yari yasinye muri iyi kipe. Bikaba bivugwa ko na rutahizamu Manace Matatu wakiniraga Gasogi nawe ashobora gukurikira Bukasa muri Rayon Sports.

Bukasa wari umaze umwaka umwe muri Gasogi yerekeje muri Rayon Sports

Bukasa akaba ari umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu ya DR Congo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND