RFL
Kigali

Diamond Platnumz yahishuye ko ari Umugande

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/07/2020 10:02
0


Nyuma y’igihe abantu bazi ko umuhanzi w’icyamamare muri Afurika cyane cyane mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz ari Umutanzaniya nyawe, kuri ubu uyu muhanzi asa n'uwabiteye utwatsi aho yemeje ko se afite inkomoko muri Uganda.



Diamond yatangaje aya makuru mu nyandiko nshya yanyujije kuri Instagram ubwo yashyiraga hanze amashusho ya bamwe mu bana ba Uganda, Ghetto Kids babyina indirimbo ye aheruka gukora afatanije na Rayvany yitwa “Amaboko”. Muri aya magambo yanditse, yahishuye ko Se umubyara ari Umugande nk’inkomoko ye.


Nubwo uyu muhanzi atigeze ahishura byinshi kuri aya makuru, yishimiye ko yari Umugande. Yavuze kandi ku bana be 2 bakomoka muri Uganda, aha akaba yashakaga kuvuga Latiffan na Nilan yabyaranye n’Umugandekazi Zari Hassan.  


Bumwe mu butumwa Diamond yanyujije kuri Instagram

Mu magambo make ya Diamond Platnumz yagize ati “UGANDA, muzi ko papa akomoka hariya kandi abana banjye bombi bakomoka hariya”. Ibi byatunguye abantu cyane ko ubusanzwe uyu muhanzi adakunze kuvuga ibya se wamubyaye, Mzee Abdul umutanzania bizwi neza ko ari se wamwibarutse.


Mu bihe byashize, Diamond na Nyina byavugwaga ko batishimiye Mzee Naseeb bahamya ko yabasize mu bukene akajya gukomeza ubuzima bwe hamwe n’undi mugore.

Nk’uko Dangote, Nyina wa Diamond abitangaza, ngo uwahoze ari umugabo we ntiyigeze ahangayikishwa no kumufasha kurera umuririmbyi Diamond, ibintu byatumye Dangote atanga ubuzima bwe kugira ngo abana be badasinzira bashonje.

Ni kenshi Diamond yagiye yerekana ko atishimiye se ndetse n'ubu ashobora kuba adafitanye umubano mwiza na we n'ubwo mu minsi yashize bageragezaga guhura agahe gato bakaganira. Abantu benshi ntibumva impamvu Diamond yahamije ko afite inkomoko muri Uganda mu gihe amakuru yari azwi n'abatari bacye ari uko Mzee Abdul ari Umutanzaniya wuzuye.


Diamond ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND