RFL
Kigali

Niba ufite izi Application 25 muri telephone yawe zisibe unahindure umubare wawe w’ibanga ukoresha kuri Facebook

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/07/2020 16:41
2


Impamvu ugomba gusiba izi Application zigera kuri 25 tugiye kukwereka, ni uko bishoboka ko waba warinjiriye muri konti yawe ya Facebook. Ese wari uzi ko gushyira application zose ubonye muri telephone yawe atari byiza?.



Zimwe muri application dushyira muri telephone zacu zishobora kuduteza ibibazo birimo no kwinjirirwa muri konti zacu zitandukanye dukoresha kuri murandasi. Abahanga mu kurwanya ibyaha bikorerwa kuri interineti batangaje ko bavumbuye zimwe muri application za Android zibaga imibare y’ibanga (Passwords) z’abantu ntaburenganzira bahawe na ba nyir'ubwite.

Izi application zavumbuwe zibaga imibare y’ibanga y’abantu bazitunze muri telephone zigera kuri makumyabiri n’eshanu. Bakomeza bavuga ko izi application zari zimaze gutungwa (Download) n'abarenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu (2.3 Million), muri izo harimo izijyanye n’ibizwi nka counters, Wallpaper apps, Mobile games n’ibindi byinshi bitandukanye.

Nyuma y'uko izi application zivumbuwe na bamwe mu bashakashatsi bo mu kigo cy’ikoranabuhanga cya bafaransa cyizwi nka Evina, ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google cyatangaje ko cyamaze kuvana izi application mu bubiko bwacyo buzwi nka Playstore.

Raporo yashyizwe hanze mu cyumweru gishize n’ikinyamakuru ZDnet yavuze uburyo izi application abantu bazibika muri telephone zabo babona zikora nk’izindi application zisanzwe nyamara, zishobora kuba intwaro yo kwinjirirwa kuri konti zabo za Facebook. Iyi raporo ikomeza ivuga ko izi application abantu babonaga zikora nk’izindi ariko ngo zabibaga mu buryo bw’ibanga amazina yabo (Usernames) n’imibare y’ibanga (Passwords) bakoresha kuri kuri konti zabo za Facebook.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko iyo utunze izi application muri telefoni yawe, zihita zituma application yawe ya Facebook idakora neza bityo iyo winjiye muri konti yawe (Login) uhita winjira muri konti itari yo. Iyi umaze gushyiramo username na password ugira ngo ni Facebook winjiyemo kandi atari yo. Iyo bagutwaye usernames na password hari aho bijya kandi ntabwo wakwemeza ko icyo bazabikoresha cyari ari ikintu cyiza.


Amakuru yawe bakwiba kuri telefoni ashobora gukoreshwa n'aba Hachers mu kwinjira mu zindi konti zawe ukoresha kuri murandasi

Aya makuru iyo ajyanwe ashobora gukoresha n’abagizi ba nabi biba abantu bakoresheje interineti bazwi nk'aba Hachers, aho aya makuru bashobora kuyifashisha mu kwinjira mu zindi konti zawe zitandukanye ukoresha kuri interineti, ibi babikora kubera ko usanga abantu benshi bakoresha usernames na passwords zisa kuma konti yabo atandukanye kuri interineti harimo nka Facebook, Instagram, Twitter n’izindi.

Nyuma yo kumenya aya makuru Google yahise isiba izi application ahavanwa application za Android hazwi nka Google Playstore. Izi application zasibwe nyuma yo kuvumburwa ko ziba amakuru y’abantu harimo izikora amafoto (Image editors), Izikora videwo (Video editors), izikoreshwa mu gucana urumuri (Flashlights applications), iz'imikino yo muri telefoni (Mobile games) n’izindi zitandukanye.

Urutonde rw'izi application ugomba guhita usiba muri telefone yawe

1.       Super Wallpapers Flashlight

2.       Padenatef

3.       Wallpaper Level

4.       Contour Level Wallpaper

5.       iPlayer & iWallpaper

6.       Video Maker

7.       Color Wallpapers

8.       Pedometer

9.       Powerful Flashlight

10.   Super Bright Flashlight

11.   Super Flashlight

12.   Solitaire Game

13.   Accurate Scanning of QR Code

14.   Classic Card Game

15.   Junk File Cleaning

16.   Synthetic Z

17.   File Manager

18.   Composite Z

19.   Screenshot Capture

20.   Daily Horoscope Wallpapers

21.   Wuxia Reader

22.   Plus Weather

23.   Anime Live Wallpaper

24.   iHealth Step Counter

25.   com.tqyapp.fiction

 

Niba uziko waba warigeze gutunga izi application muri telefone yawe, ibyiza ni uko wahindura umubare wawe w’ibanga cyangwa password ukoresha kuri Facebook kubera ko byaba ari ukwirinda ko wazinjirirwa, biba byiza kwirinda kare. Si byiza gushyira application zose ubonye muri telefone yawe kubera ko zishobora kuba inzira yo kukwiba amakuru yawe maze akazakoreshwa mu buryo butari bwiza. No gukoresha interineti si byiza gufungura link zose ubonye ziza iyo uri gukoresha interineti zizwi nka Google Alters, kubera ko iyo uzifunguye zishobora kuba inzira yo kukwiba amakuru yawe.

Src: The Sun

Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-ImyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nzabahimana bonhomme2 years ago
    njye ndasaba ubufasha.
  • Emmy2 years ago
    Ndagirango ufashe nibwe terephone kandi yari yaramenze cyane kandi fite IMEl yayo icyo nagiragango ufashe nuko hari apps nashyira muyindi phone nkaba fite uburenganzira bwo kuyifunga mbishatse ushatse kufasha wakohereza message kuriyi mobile number 0790883902 subs muba muyikwiye 2





Inyarwanda BACKGROUND