RFL
Kigali

Mk Isacco yashinze kompanyi igiye gufasha abahanzi Nyarwanda gucuruza indirimbo zabo ku Isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/07/2020 9:08
0


Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu Bufaransa Murwanashyaka Isacco [Mk Isacco], yashinje kompanyi izafasha abahanzi Nyarwanda gucuruza indirimbo zabo ku rwego mpuzamahanga.



Iyi kompanyi yiswe ‘Keyzit Rwanda Distribution’ izajya ishyira indirimbo z’abahanzi Nyarwanda ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nka Spotify, Amazon, Deezer, Amazon, Tidal, itunes, Apple n’izindi.

Izafasha abahanzi Nyarwanda kugurisha ibihangano byabo hifashishijwe internet bibafashe kwiyegereza abafana babo n’abandi.

MK Isacco yabwiye INYARWANDA, ko yatekereje gushinga iyi kompanyi kugira ngo abashe bagenzi be kugeza ibihangano byabo ku bafana n’abakunzi b’umuziki aho baba bari hose ku Isi.

Yavuze ko yazirikanye imvune z’abahanzi byatumye yifuza gushyira itafari ku rugendo rwo guteza imbere umuziki Nyarwanda.

Isacco avuga ko buri muhanzi wese aba yifuza ko ibihangano bye bigera ku rwego mpuzamahanga “Kandi izi mbuga n’izo zikenewe kuko n’icyo zakorewe”.

Yavuze ko iyi kompanyi ye icunga mu buryo bwihariye igihangano cy’umuhanzi ku buryo nta muntu ugikoresha mu nyungu ze cyangwa ngo agikoreshe uko yishakiye.

Ati “Ndumva ko ari buri ndoto ya buri muhanzi, n’uko benshi baba nta bushobozi bafite bwo kubikora cyangwa ngo babone ababifashamo.”

Akomeza ati “Nzi akababaro k'abahanzi. Niyemeje ko icyo kibazo cyacyemuka ko babonye ushushobozi kuba nabikorera bagenzi bange.”

Umuhanzi abasha kugurisha indirimbo ze kuri Internet kandi mu buryo bwa kinyamwuga.

Umuhanzi afashwa kwamamaza ibihangano bye kandi bakamwereka inzira nziza yo kugeza impano ye kure

Umuhanzi Nelly Kelba yatangiye gukorana n’iyi kompanyi, ndetse indirimbo ye ‘Ndatuje’ aherutse gusohora yamaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

Indirimbo ‘Bucece’ y’umuhanzi Eesam nayo yamaze gushyirwa ku mbuga z’umuziki, kuko yatangiye gukorana n’iyi kompanyi ya Mk Isacco.

Muri muzika, Mk Issaco yavuze ko mu minsi iri imbere asohora indirimbo nshya.

Ni mu gihe indirimbo “Urampagije” yasohotse muri Gashyantare 2020 ikomeje gukinwa kuri Trace Africa Tv, DBM Tv n’izindi.

Isacco yazirikanye imvune z'abahanzi bahura nazo mu gucuruza indirimbo zabo

Mk Isacco yashinze kompanyi 'Keyzit' igiye gufasha abahanzi Nyarwanda gucuruza indirimbo zabo ku rwego mpuzamahanga

Indirimbo "Urampagije" ya Mk Isacco ikomeje gukinwa kuri Televiziyo mpuzamahanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND