RFL
Kigali

Abantu 2 bafite uburwayi bwo mu mutwe bagereranwa nka Romeo na Juliet bamaranye imyaka 22 babana nk’umugabo n’umugore

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:30/06/2020 21:58
0


Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa amakuru atangaje y’umugabo w’umurwayi wo mu mutwe n’umugore nawe ufite uburwayi bwo mu mutwe, bamaranye imyaka 22 bakaba bamaze kubyarana abana 3.



Bivugwa ko  ko uyu mugabo witwa Samade afite impamyabumenyi ya Physics yakuye muri kaminuza ya Nigeriya mbere y'uko yiruka mu muhanda. Samade yari umufana wa buri muturage kubera ubushobozi n’ubuhanga. Intambwe ye yo kubyina n'ijwi ryiza ntishobora kwirengagizwa n'abahisi, yararirimbaga akabyina adafite ibikoresho bya muzika nyamara abamwumvaga bakamureba usanga bagira intimba ku mutima.

Story Of Mad Couple Married For 22 Years With 3 Children (VIDEO ...

Ubuzima bwe bw’urukundo  na Cynthia, undi muntu ufite uburwayi bwo mu mutwe bwatangaje benshi. Samade na Cynthia babanaga mu kwiyubaka ubwabo munsi y’ikiraro kizwi cyane ku masangano ya Orile ku myaka imyaka 22 bamaze babana.

Inshuro nyinshi abaturage bagiye babona aba bombi basa nk'abatongana ariko nta muntu n’umwe uzi uko bakemura ibyo batumvikanaho.Ku bitangaje kandi, Samade na Cynthia ntibavuga ururimi rumwe. Impamvu ni uko Samade yavaga mu gice cyo hagati mu gihe Cynthia yakomokaga mu Burasirazuba bw’igihugu.

Mad couple Archives | Face Of Malawi

Ukuntu bemeye kubana nk’abashakanye bakabyara abana 3 ni ihurizo rigora buri muntu kuryumva, babagaho mu kwiruka mu muhanda ariko bakanyuzamo bagatungwa no gusabiriza, nta bwumvikane buke bafite, babuze abajyanama, ntibigeze bitabira amasomo yo gushyingirwa, nyamara babanye imyaka 22 nta nkomyi.

Samade na Cynthia ubu bagereranwa na Romeo na Juliet ku isi yabo, nta kosa bagirana, ubumwe bwabo n’uburyo bagaragara basomana cyane mu munyenga w’urukundo, bahoberana, kandi basangira ibihe by'urukundo ni bimwe mu bitangaza abababona.

Amakuru aturuka muri informationigeria yo aherutse kwemeza ko aba bombi baba barapfuye, aho Samade yapfuye nyuma gato Cythia nawe agapfa.

Src:faceofmalawi          

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND