“Nubwo ibihugu bimwe biri kugerageza guhangana n’icyorezo, gusa muri rusange ku Isi kiri gukwirakwira cyane”. Ibi byatangajwe na Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS mu nama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Abarenga miliyoni 10 bamaze kwandura Covid-19 naho abarenga ibihumbi 500 yarabahitanye.
Coranavirus
ni icyorezo gihangayikishije Isi ndetse ubukungu bumaze kudogera. Iibihugu byinshi biri gusubiza abaturage mu buzima busanzwe byirinda ko
hakomeza kubaho idindira ry’ubukungu.
Kuyu wa
mbere Dr Tedros uyobora ishami ry’umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS yagize ati”Nubwo hari ibihugu biri kugerageza guhashya Covid-19, muri rusange iki cyorezo kiri gusakara ku Isi byoroshye cyane”
Yunzemo agira ati”Icyo dushaka ni uko ibi
birangira, twese turashaka kubaho gusa mu by'ukuri ibyo dushaka bihabanye n'ukuri guhari kuko biragoye ko ibi byarangira”. Ibi byatangajwe na Dr Tedros mu nama yabereye ku cyicaro gikuru cya OMS giherereye i Geneva hifashishijwe iyakure.
Magingo aya,
abagera ku 10,345,658 barwaye covid-19, abagera ku 506,287 bamaze guhitanwa nayo naho
5,611,523 barayikize. Umuyobozi wa OMS, afite impungenge atewe n'ubwandu
bwinshi bw'iyi ndwara akabihuza n’uburyo ibihugu byinshi biri
kudohorera abaturage babyo bigatera impungenge uyu muryango y'uko mu minsi igiye
kuza hagiye kuba ibibazo bikomeye bitewe n'iyi virus.
Ku rundi ruhande, Leta zimwe na zimwe nazo ntabwo zishimiye kurekura abaturage mu bibazo gusa nanone ahenshi ubukungu bwifashe nabi cyane bityo bagasanga baramutse bagumye muri gahunda ya 'Guma mu rugo' byabateza ikibazao batapfa kwikuramo.
Bwana Tedros
yavuze ko guhangana na covid-19 byoroshye cyane cyane gukoresha ikoranabuhanga
ndetse n’izindi nzira zisanzwe zikoreshwa ziganjemo kwirinda kujya ahantu
hashobora guhuza abantu benshi ndetse no kwambara agapfukamunwa mu gihe ugiye
ahantu uzi ko ushobora kugira uwo muhura.
Yanashimangiye ko byoroshye guhashya covid-19
niyo byaba nta rukingo ruhari gusa ngo birasaba ko abantu bumva amabwiriza ndetse
bakanayakurikiza.
Ati “Ikibi
kigiye kuza mu gihe ibihugu n’ubuyobozi bwabwo bukomeza kudashyira hamwe
mu guhanga na covid-19. Ntabwo nakabaye ndi gutangaza ibi gusa dukurikije ibiri
kuba ndetse n'uburyo turi kubaho dukwiye kugira ubwoba bw’ikibi. Iyi ni nayo
mpamvu yagatumye dushyira hamwe nk’abatuye Isi kugiravngo tubashe guhangana n'iyi
virus iri kuzambya byose”
Src:cnbc.com
TANGA IGITECYEREZO