RFL
Kigali

Amateka n’inkomoko yo kwambara amaherena

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:1/07/2020 17:10
2


Amaherena amenyerewe nk’umurimbo w’abagore n’abakobwa, ariko hari abagabo n’abasore basigaye bayambara. Azwi cyane ni ayambarwa ku matwi, gusa hari n’abayambara mu izuru, ku rurimi, ku mukondo n’ahandi.



Bamwe bayafata nko kwirimbisha kugira ngo bagaragare neza, cyangwa se babashe kwiyongerera igikundiro mu bantu bityo abababona babishimire. Amaherena afite inkomoko mu myaka myinshi yatambutse aho yambikwaga abacakara bose barengeje imyaka 7 nk’ikimenyetso gihamya ko uwo abaye umucakara w’iteka ryose.

Abanyamisiri bambaraga amaherena kugira ngo berekane ko ari abakire cyangwa abo mu rwego rwo hejuru. Ariko rero, i Roma kera amaherena yambarwaga n’abacakara gusa naho mu Bugereki bwa kera yambagarwa n'indaya. Abakire babaga i Roma no mu Bugereki muri iki gihe bashoboraga kwambara amaherena ariko bo bagashyirano udusaro, amabuye ahenze cyangwa ibindi bintu bihenze kugira ngo berekane icyiciro babarizwamo.

Mu myaka yo mu 1000 i Burayi hatangiye kwaduka amaherena ku bagabo yerekanaga itandukaniro hagati yo kumenyekana no kutamenyekana. Ariko, mu kinyejana cya 13, Kiliziya Gatolika yabujije gutobora amatwi hakurikijwe inyigisho; ivuga ko abantu badashobora guhindura imibiri yabo yaremwe mu ishusho y'Imana. Ni bwo amaherena yamenyekanye cyane mu bajura, ba rushimusi ndetse no mu cyiciro cyo hasi.

Ntibyatinze nyuma y'ubuzima bushya abantu batangira gutera umugongo amategeko ya Kiliziya. Muri iki gihe aba mama bafite abagabo babo bishwe babigaragazaga batobora amatwi y’abana b'abahungu bato, no ku matwi y'iburyo y'umuhungu wenyine mu muryango. Umugabo wambaraga amaherena ku matwi yombi ni we wa nyuma mu muryango we bityo akaba atemerewe kugira uruhare mu bihe by'intambara, kubera gutinya ko izina ry'umuryango we ryazima burundu.

Nyuma y’igihe, amaherena yatangiye kutambarwa cyane haba ku bagabo no ku bagore. Abagore benshi bahitamo kwambara ubwoko butandukanye bw’amaherena hagamijwe kurimbisha isura yabo no gushimangira amahitamo y'imyambarire yabo. Ku rugero, impeta ndende ikunda kurambura isura n'ijosi mu gihe impeta ziranga imiterere ya 'Geometrique' zikunda gukarisha ibintu. Abahungu bato bakunze guhitamo gutobora ugutwi rimwe na rimwe byombi, mu bisanzwe bahitamo akazu gato.

Bibiliya mu gitabo cya Mose kitwa Kuva 21:2-6 hagira hati “…Ariko uwo mugurano niyerura ati ‘Nkunze databuja n’umugore wanjye n’abana banjye, sinshaka kugenda ngo mbe uw’umudendezo, Shebuja amujyane imbere y’Imana amuhagarike ku rugi cyangwa ku nkomanizo, shebuja amupfumuze ugutwi uruhindu, agumye kumukorera iteka”.

Aba babaga ari imbata zanze kuva mu bubata ku mpamvu zitandukanye, hari ukuba yarakunze shebuja cyane akumva atamuvira mu rugo. Byarashobokaga kandi kuba nta muryango afite yumva yasanga cyangwa se kuba yasiga umuryango yahungukiye, hari ukubona nta mbaraga zihagije asigaranye agahitamo kwibera imbata y’iteka ryose.

Ese amaherena yakomotse he, yaje ate?

Ibi ni ubushakashatsi bwimbitse cyane, ariko iyo turebye ha mbere dusanga bitari umuco w’abanyarwanda kwambara amaherena. Amaherena yaje ku mwaduko w’abazungu aho batangiye bayambika inka kugira ngo byorohere nyir’amashyo kumenya umubare w'ayo afite.

Kuko bagiye baza bisukiranya, bazanye imico itandukanye, bituma abanyarwanda babona abayambaye ntacyo atwaye nabo bahitamo kwiyambarira, abapasiteri bo mu madini atandukanye bakigisha ko ntacyo bitwaye, bamwe abagore babo bakaba bayambaye bituma umuco wo kwambara amaherena abantu bawadukana bayambara ntacyo bishinja.

No muri Egiputa (Misiri) Abisiraheli bari mu bubata bambaraga amaherena, bigaragara ko umuco wo kwambika abacakara amaherena wari uwa kera. Kuva (Iyimukamisiri) 32:2-3 Aroni arababwira ati “Mukature impeta z’izahabu ziri ku matwi y’abagore banyu, no ku y’abahungu banyu no ku y’abakobwa banyu, muzinzanire. Abantu bose bakatura impeta z’izahabu zo ku matwi yabo, bazishyira Aroni”.

Ibikomo n’amaherena kandi barongeye barabizana babitura Uwiteka biyubakira ihema ry’ibonaniro. “Haza abagabo n’abagore, abemejwe n’imitima yabo bose, bazana impeta zo ku mazuru n’izo ku matwi, n’izishyiraho ikimenyetso n’inigi, byose ari izahabu, bizanwa n’umuntu wese utura Uwiteka ituro ry’izahabu” – Kuva 35:21-22.

Amaherena muri icyo gihe yari ikimenyetso cy’umutungo w’umuntu, ni ukuvuga ngo umucakara yabaga ari umutungo wa Shebuja (Boss w’ubu). Ese abambara amaherena muri iyi minsi bivuze ko ari imbata cyangwa abacakara b’umuntu runaka?. Niba abakurambere barambaraga amaherena ngo bigaragaze ko ari umutungo wa ba shebuja (someone’s property) ab'ubu bayambara bashaka kwerekana iki?

Kuri iyi ngingo buri wese yavuga uko abyumva cyangwa akumva ko bitamureba. Ntaho dusanga muri Bibiliya batubwira neza ko kwambara amaherena ari nta kibazo. Kubera ukuntu Satani yarushijeho kwigarurira imitima ya benshi ubu abantu bahindutse abacakara ba Satani kubera kwambara amaherena.

Umuntu ashobora kuba ayambara azi ko ari umurimbo usanzwe kugira ngo agaragare neza, ariko ntamenye neza ko yamaze kwigira umutungo wa Satani, akenshi akamwereka ko ibyo ntacyo bitwaye nk'uko bamwe mu nzobere babitangaza.

Abahanga bo muri Espagne bakoze ubushakashatsi, bavuze ko ibyuma byiganjemo amataratara n’amaherena bikurura cyane mu gihe umuntu avugira kuri telefoni, bikaba bishobora gukururira kanseri y’ubwonko ukoresha telefoni zigendanwa.

Ibyo kwitondera mbere yo gupfumura aho ushyira iherena.

Mu gihe umubiri wawe ugira impinduka ku bikoresho bimwe na bimwe (Allergie) uzitondere gutobora amatwi kuko hari ubwo ingaruka ziba mbi ku ruhu bikaba byavamo na Kanseri. Umurwayi wa diabete ntakwiye gutobora amatwi cyangwa n’izindi indwara z’uruhu, kuko kenshi umubiri w’umurwayi wa diabete ntukira igikomere byoroshye.

Umubiri utinda kugira inkovu cyangwa ugira inkovu zikomeye (ibyo bita ibirayi ku matwi bibyimba inyuma yayo). Abantu batagira ubudahangarwa buhagije ntibakwiye gutobora cyangwa bakabyitondera bakabikorerwa n’abahanga.

Src: cuttingsjewellers.co.uk & romadesignerjewelry.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sam1 year ago
    amaherena inkomoko yay niyo wagaragaje ndemeranya nawe arko kuvuga ko ari ibimenyetso byo kwigrurirwa na satani byo sibyo keretse ugaragaje ahantu wabikuye \references \ wakoze ikosa bita egoism or anachronism
  • Sarah6 months ago
    None c komuvuze umuntu wambara amaherena aba abaye umucakara wa satani haraho muri bibiriya babitumuza?





Inyarwanda BACKGROUND