RFL
Kigali

NTIBISANZWE: Iran yasohoye Inyandiko y’ifungwa rya Perezida Trump

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:29/06/2020 19:24
0


Igihugu cya Iran cyasohoye Inyandiko yo gufunga/gufata (Arrest warrant) Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ndetse kinasaba ko Interpol yatanga ubufasha mu ifungwa ry’uyu mugabo ukomeye ku isi, ndetse n’abandi bagize uruhare mu gitero cyiciwemo Jenerari Qassem Soleimani.



Umushinjacyaha wa Tehran, Ali Akqasimehr kuri uyu wa Mbere, yavuze ko Trump ndetse n’abandi barenga 30, ko bashinjwa n’Igihugu cya Iran kuba baragize uruhare mu gitero cyo ku wa 3 Mutarama 2020, cyahitanye Jenerari Qassem Soleimani. Icyo Trump n’abo bandi bashinjwa, ni ubwicanyi n’ibikorwa by'iterabwoba.

Bwana Alqasimehr ntabwo yigeze avuga abandi bakurikiranywe uretse Perezida Trump, gusa ashimangira ko Iran izakomeza ibirego byayo kuri uyu mugabo n’ubwo yaba yaravuye ku butegetsi bwa Amerika.

Mu busabe bwa Iran, harimo Perezida Trump ndetse n’abandi bafatanyije muri iki gitero ko bafatwa bagafungwa ku bufatanye bwa Interpol, ariko uru rwego Mpuzamahanga ntacyo rwigeze rusubiza kuri ubu busabe.

Intumwa ya Amerika muri Iran, Brian Hook, mu nama n’abanyamakuru muri Saudi Arabia, yavuze ko Interpol itajya yivanga mu bintu bifite kamere ya politiki.

Umushinjacyaha Alqasimehr, yasabye ndetse ko Interpol yashyiraho ikitwa ‘Red Notice’ (uburyo bushyirwaho bwo gushakisha ndetse no gufunga umuntu), kuri Perezida Trump, ndetse n’abandi bivugwa ko bagize uruhare mu iyicwa rya Qassem Soleimani.

Jenerari Qassem Soleimani yishwe na Leta ya Amerika mu kwezi kwa Mutarama 2020 hafi y’ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Baghdad.

Iyicwa rya Jenerari Soleimani ryabayeho nyuma y’amezi make umubano w’ibihugu byombi utameze neza. Byiyongeye, Iran yari yari yarashe misire (ibisasu) ku ngabo za Amerika ziherereye muri Iraq.

Iki cyemezo Iran yafashe, kije nyuma y’uko n’ubundi iki gihugu cyari cyaratangaje ko kizakatira urwo gupfa umuturage wacyo watanze amakuru ku kigo cy’ubutasi bwa Amerika (CIA), ndetse n’ubutasi bwa Isiraheri, yaje kwerekana aho Jenerari Qassem Soleimani yari aherereye.

Jenerari Qassem Soleimani (umujenerari wo muri Iran), yishwe tariki ya 3 Mutarama 2020, mu gitero cyagabwe n’indege zitagira abapirote za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Iraq.

Src: Aljazeera 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND