Hollywood Walk of Fame ni ahantu harebwa abanyabigwi mu myidagaduro mu ngeri zitandukanye. Ni hamwe mu hantu hasurwa na ba mukerarugendo benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho buri munsi abantu ibihumbi baba bari aha hantu baje kureba inyenyeri za bamwe mu byamamare bakunda.
Iyi nzira
izwi nka The Walk of Fame ireshya na Kilometero ebyiri na metero ijana,
iherereye mu Burasirazuba bushyira Uburengerazuba ku muhanda wa Hollywood
Boulevard muri Los Angeles, California. Inyenyeri zimaze kuhashyirwa zirenga
ibihumbi bibiri na Magana atandatu (2,600).
Izi nyenyeri
zifatwa nk’urwibutso cyangwa ishimwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa rihabwa
abantu batandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro. Ahahabwa inyenyeri harimo
abahanzi, abakinnyi ba sinema, abayobozi ba sinema (Directors), abatunganya
umuziki na sinema (Producers) n'abandi benshi batandukanye.
Igitekerezo cyo kubaka Hollywood Walk of Fame cyaturutse he?
Mu mwaka myinshi ishize agace ka Hollywood muri Califorinia kateye imbere ku buryo bugaragara, ni bwo nyuma haje kugera inzu nyinshi zitunganya sinema. Mu mwaka wa 1930 kugeza mu 1950 nivbwo hano Hollywood mu mujyi wa Los Angeles hakomeje kuvuka inzu nyinshi zitunganya sinema.
Mu 1953 kampani
ya Hollywood Chamber of Commerce yatangije umushinga bise “Hollywood
Improvement Association” ukaba wari ugamije guteza imbere uyu mujyi no kuzamura
ishusho yawo muri rusange. Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo muri
uyu mujyi, ni bwo Bwana E.M Stuart wari Perezida w'iyi kompani yagize
igitekerezo cyo kubaka “Walk of Fame” aho icyari cyigamizwe ari ukubaka ahantu
hashyirwa ibimenyetso by'abantu babaye ibyamamare mu ngeri zitandukanye mu
myidagaduro, aho abantu bajya baza kubaha icyubahiro.
Hollywood Walk of Fame ni hamwe mu hantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo
Ikimenyetso cyatekerejweho cyakorwa, cyari inyenyeri y’ubururu ikozwe mu ibuye rwa granite, maze izina ry’umuntu rigashyirwa hagati mu nyenyeri rikandikwa mu ibuye mu ibara ry’ikigina. Aho izo nyenyeri zagombaga gushyirwa mu nzira aho abantu banyura.
Nyuma ni bwo uyu mushinga watangijjwe gusa baje
gushaka ibuye ry’ubururu ryakorwamo inyenyeri riza kubura, baza kwitabaza
umunyabugeni Olivier Weismuller abakorera indi nyenyeri ikoze mu ibara rya Pink
ikagira umuzenguruko ukwozwe mu muringa.
Hagati mu
nyenyeri handikwagamo izina ry’umuntu n’ikirango kigaragaza urwego
rw’imyidagaduro abarizwamo aha twavugwa: Nk’ikimenyetso cya kamera (camera) mu babarizwa
mu ruganda rwa sinema, Television ku bakora ku ma televiziyo, igikoresho cya
record: mu muziki, Microphone: abakora ku ma radiyo n’abanyarwenya.
Nyuma iyi
kompani yaje gutora komite yiswe “Walk of Fame Committee” ikaba yari igizwe
n’abantu batatu ari bo (Cecil B DeMille, Walt Disney na Sam Goldwyn) inshingano
iyi komite yahawe ni ugutoranya abantu b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye mu
ruganda rw’imyidagaduro bagomba guhabwa icyubahiro kubera ibikorwa byabo
by’indashyikirwa, aho buri umwe mu batoranyijwe yagombaga gukorerwa inyenyeri.
Mu ntangiriro abantu bagera ku gihumbi na Magana atanu (1,500) nibo batekerejwe
ho.
Kuwa 15
Kanama 1958, ku ikubitiro ni bwo habaye ibirori byo gutanga inyenyeri umunani ku bantu
batandukanye mu myidagaduro, izi nyenyeri zari iz’abantu batandukanye harimo
nka: Olive Borden, Ronald Coleman, Louise Fazenda, Preston Foster, Burt
Lancaster, Edward Sedgwick, Ernest Torrence na Joanne Woodward.
Muri
Gashyantare 1960, ni bwo izi nyenyeri batangiye kuzishyira mu nzira iri ku
ruhande rw’umuhanda wa Hollywood Boulevard na Vine Street mu buryo buhoraho.
Inyenyeri ya mbere yashyizwe aha ni iya Joanne Woodward (Movie Director).
Mu mpera zu mwaka 1961, inyenyeri zigera ku
gihumbi magana atanu na mirongo itanu n’umunani 1558 zari zimaze gushyirwa aha,
ibirori byo gushyira inyenyeri ya buri muntu byitabirwaga cyane n’abantu benshi
ku buryo bugaragara. Kugeza ubu muri iyi nzira bise Hollywood Walk of Fame
hamaze gushyirwa inyenyeri zirenga ibihumbi bibiri na magana atandatu.
Dwayne Johnson (The Rock) ahabwa inyenyeri
Bisaba
iki ngo umuntu ahabwe inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame?
Komite bise The Hall of Fame Committee ni yo buri mwaka ishinzwe gutoranya ugomba
guhabwa inyenyeri, aho bareba ibikorwa by’indashyikirwa wagezeho mu cyiciro ubarizwamo. Aho ugomba nibura kuba warabaye icyamamare mu gihe kigeze ku myaka itanu
kandi ufite ubuhanga bugaragara mu byo ukora cyangwa wakoze.
Ikindi kigenderwaho ni uko nyirubwite abishaka (ashaka guhabwa inyenyeri). Uwatowe aba agomba kwemera ko agomba kwitabira ibirori byo kumuha inyenyeri, no kwishyura amadorali ibihumbi mirongo itatu ($30,000) aho icya kabiri cyayo ashyirwa mu kigega cya Hollywood Historic Trust cyigamije kubungabunga aha hantu hashyirwa izi nyenyeri. Asigaye akoreshwa mu gikorwa cyo gukora inyenyeri.
Umunyarwenya Kevin Hart ahabwa inyenyeriUmuhanzi Usher mu muhango wo guhabwa inyenyeri mu mwaka wa 2016
Buri mwaka
abantu benshi batandukanye bahabwa inyenyeri ari nako haba ibirori byo guhabwa
iri shimwe. Hari abantu benshi bahawe inyenyeri zirenga imwe bitewe n'uko bagiye
bagaragara mu byiciro bitandukanye mu myidagaduro, aha twavuga nka Gene Autry
wahawe izigera kuri eshanu kubera ibyiciro bitandukanye yakozemo.
Hari
inyenyeri ebyiri z'abitwa Harrison Fords n'abandi bitwa Michael Jackson. Abagabo babiri
bitwa Harrison Fords umwe yahawe inyenyeri mu 1960 undi ayihabwa mu mwaka wa
2003. Umwe muri aba yari umukinnyi wa sinema. Hano kandi uhasanga abagabo
babiri bitwa Michael Jackson, aho umwe yakoraga kuri Radio undi akaba umuhanzi
Michael Jackson umwami w’injyana ya Pop, inyenyeri ye ikaba yarahashyizwe mu
1984.
Mu mwaka wa
2009 ubwo uyu muhanzi yapfaga imbaga y’abantu benshi bahuriye aha aho bamwe
bagiye ku nyenyeri itariyo (bayitiranije n'iy'undi witwa Michael Jackson) baje
kumwunamira.
Hari
inyenyeri z’ibyamamare bitabayeho (bavugwa mu nkuru zitabayeho) aha twavuga
nka: Mickey Mouse, Snow White, Winnie The Pooh, Big Bird, Bugs Bunny, Shrek n’abandi.
Ikindi
gitangaje ni uko inyenyeri zigera kuri enye zibwe, aho nko mu 2005 inyenyeri ya George Peck yibwe nyuma iza gusimbuzwa indi. Izindi zibwe
hari iz’abantu batandukanye nka: Peck, Jimmy Stewart, Kirk Douglas n’abandi.
Zimwe muri
izi nyenyeri zifite umwihariko, aha twavuga nk’iz’abagabo babiri
(Neil Armstrong na Buzz Aldrin) bageze ku kwezi bwa mbere mu cyogajuru cya
Apollo 11, mu kubashimira kuba igikorwa cyabo cyo kujya ku kwezi ari kimwe mu
byarebwe n’abantu benshi kuri Televiziyo mu mateka. Aho gushyira ho ikirango
cya televiziyo nk’abandi bo muri iki cyiciro, inyenyeri z'aba bagabo bazishyizeho
ikirango cy’ukwezi.
Inyenyeri
y’umuteramakofi Muhammad Ali ni yo yonyine itari hasi muri uyu muhanda
ushyirwamo izindi, yo ikaba yarashyizwe ku rukuta rw’inyubako yegereye uyu muhanda. Ibi babikoze kubera ko nyir'ubwite yavuze ko adashaka ko abantu bajya
bayinyuraho cyangwa bayikandagira.
Inyenyeri ya Muhammad Ali iri ku rukuta mu gihe izindi ziri hasi mu nzira
Mu kwita ku
nyenyeri zangiritse, gukora amasuku ni inshingano z’umujyi wa Los Angeles ugafashwa n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo nk’ikigega cya Hollywood
Historic Trust.
Src: Mental Floss, graziadaily & lflank.wordpress
TANGA IGITECYEREZO