RFL
Kigali

Menya byinshi kuri Arboretum ishyamba rikikije UR-Huye rimaze imyaka 86

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:24/06/2020 16:29
0


Arboretum ni ishyamba riherereye mu karere ka Huye Intara y’Amajyepfo rikaba atari kimeza ahubwo rikaba ryaratewe. Ni ishyamba kandi rikikije Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.



Iri shyamba riri ku buso bungana na hegitari 200 aho ryatewe mu mwaka w’i 1934 ku busabe bw’uwahoze ahagarariye ingoma y’abakoloni mu gace ka Rwanda-Urundi. Si ibi gusa kuko rifatwa nk’urwibutso rwiza rw’abakoloni muri aka karere.

Arboretum ni ishyamba rigizwe n’ibiti 529 aho 454 bigiye bifite umwanya inyamaswa ziba muri iri ishyamba zibamo zimwe mu nyamaswa ushobora gusanga mu ishyamba rya Arboretum ni nka: inkende, inyoni, imparage, uducurama ndetse n’utundi dusimba tugiye dutandukanye.

Uretse kuba iri shyamba ribamo inyamaswa zitandukanye, abantu bashobora no kurisura, rifasha mu kuzana umwuka mwiza cyangwa se amahumbezi mu gace riherereyemo ,ndetse rigafasha n’abanyeshuri mu kubona ahantu heza kandi hatuje bashobora kwicara bagasubiramo amasomo yamo nta nkomyi tutibagiwe kandi ko rifasha abanyeshuri babyifuza gukora imyitozo ngororamubiri nko kwiruka n’ibindi.

Kuri ubu iri shyamba ririr mu nshingano z’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), aho iki kigo kigenzura iri shyamba ndetse cyikifashisha iri shyamba mu bushakashatsi ,ibi byose bigamije gukomeza kubungabunga ubusugire bw’iri shyamba rya Arboretum.

Mu rwego rwo kongerera agaciro Arboretum havuyeho icyahoze kitwa open access resources (bivuze ko buri wese yari afite uburenganzira bwo kujya muri iri shyamba nta nkomyi ) gusa kuri ubu byarahindutse biba protected area(ibi bivuze ko mbere yo kuhasura ubanza gusaba uburenganzira ababishinzwe).


Iri shyamba rikikije Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, rimaze imyaka 86






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND