RFL
Kigali

Dadu Calixte; Umurundi uba muri Afrika y'Epfo yatangiye gukora kuri Album ye nshya 'Yarambabariye'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/06/2020 14:29
0


Umuhanzi w'Umurundi uri kubarizwa mu gihugu cya Afrika y'Epfo muri Cape Town, Dadu Calixte yatangiye gukora kuri album ye ya kabiri aho aherutse no gushyira hanze indirimbo nshya 'Yarambabariye' imwe mu ndirimbo 7 zizaba ziri kuri iyi Album ye nshya.



Uyu muhanzi w'umunyempano Dadu Calixte, mu Burundi yari atuye muri Rumonge ahantu bita Ku Magara, akaba yarahavuye mu mwaka wa 2017. Kuri ubu ari kubarizwa muri Afrika y'Epfo aho akazi ke ari 'Ugukorera Imana mu buryo bwo kuririmba'.

Yatangiye kuririmba kera mu 2009 ariko atangira gukora Album ya mbere igizwe n'indirimbo 7 mu 2015. Yavuze ko indirimbo ze zose atahise azishyira hanze kuko zitakozwe neza uko yabyifuzaga. Ni muri urwo rwego yabashije gushyira hanze zimwe muri zo ari zo: 'Uri Umwizigirwa' na 'Nta bwoba'.


Dadu Calixte yabwiye INYARWANDA ko yatangiye gukora kuri Album ye nshya. Yagize ati "Ubu natangiye Album nshya nise 'Yarambabariye' izaba igizwe n'indirimbo 7. Iyo nasohoye ni yo ya mbere kuri Album yanjye, nayikoze mu 2019, yasohotse mu ntangiriro za 2020 mu kwa Mbere".

Ni indirimbo yahawe umugisha na bamwe mu ba Producers b'abahanga aribo Bruce na Boris batuye i Kigali mu Rwanda. Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye nshya yavuze ko ari "ukwibutsa abantu imbabazi z'Imana ko zahozeho kandi ziriho ndetse zizahoraho bityo akaba nta mpamvu ihari yo kurizwa n'ibibizo kuko turi abana b'Imana kuva na kera".


Dadu Calixte yatangiye gukora kuri Album ye ya kabiri

REBA HANO 'YARAMBABARIYE' INDIRIMBO NSHYA YA DADU CALIXTE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND