RFL
Kigali

Ruti Joël ari gutegura Album ya mbere yahaye umwihariko w’umudiho gakondo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/06/2020 10:52
0


Umuhanzi Ruti Joël yatangaje ko ari gutegura Album ya mbere iranga intangiriro y’urugendo rw’umuziki we yahaye umwihariko w’uruvangitirane rw’umudiho gakondo we n’uw’inyarwanda.



Ruti Joël yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo “Diarabi” yahuriyemo na Jules Sentore na King Bayo [Bose ni babyara ba Jules Sentore].  

Ku rubuga rwa Youtube, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 600, abagaragaje ko bayikunze barenga ibihumbi 2.

Ruti ni umwe mu basore babarizwa mu Itorero Ibihame ryakoze igitaramo gikomeye umwaka ushize cyaranzwe no kwerekana byinshi ku muco byakorwaga n'Ingabo zo hambere.

Uyu muhanzi aherutse kuvugwa mu binyamakuru binyuze mu ndirimbo “Rusaro” yavuzemo urukundo rwe n’umukobwa batandukanye.

Ubu ahugiye mu gutegurira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange Album ya mbere ashobora kuzabamurikira.

Ubu hashize ukwezi kumwe ashyize hanze indirimbo ya mbere yise “Rumuri rw’itabaza” iri kuri iyi Album avuga ko yahaye umwihariko w’umudiho gakondo unogera benshi.

Iyi Album izaba iriho indirimbo 10 ndetse igeze kuri 60% itunganywa.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Ruti Joël yavuze ko yagize igitekerezo cyo gutegura Album ya mbere igihe Abaturarwanda basabwaga ku guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Yavuze ko iyi Album yayikubiyeho indirimbo nshya, kandi ko izo yasohoye mbere nka ‘Rusaro’, ‘La vie est belle’ zitazaba ziriho ahubwo ko azazigira agashinguracumu kubazagura iyi Album.

Uyu muhanzi yavuze ko yifuje gutegura iyi Album mu murongo wo kugaragaza umwihariko we ariko akawujyanisha na gakondo y’Abanyarwanda mu gisobanuro cy’indirimbo yanyura buri wese.

Yagize ati “Album yanjye ikubiyemo Ruti Joël wa nyawe ariko higanjemo indirimbo za gakondo. Ni indirimbo zanjye niyandikiye za gakondo ariko ntizibujije ko n’izindi njyana zitarimo ariko ziririmbitse gakondo.”

Akomeza ati “Ni Album ya gakondo yose ariko harimo iby’umwimerere wa gakondo n’umwimerere wa Ruti Joël. Ubwo ng’ubwo ni uruvungitarane rwa gakondo yanjye na Nyarwanda yose."

Iyi Album izaba iriho indirimbo zitari iz’umudiho gakondo ariko zirimbitse gakondo

Ruti avuga ko mu bihe bitandukanye azagenda asohora buri ndirimbo igize iyi Album iherekejwe n’amashusho, ndetse ngo aratekereza uko yazayimurika.

Ruti Joel ari gutegura Album ya mbere yahaye umwihariko w'umudiho gakondo

Umuhanzi Ruti Joel [Uri iburyo] na Gatore Yannick [Bahuriye mu Itorero Ibihame] mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo "Rumuri rw'itabaza"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "RUMURI RW'ITABAZA" YA RUTI JOEL YABIMBURIYE IZINDI ZIRI KURI ALBUM

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND