RFL
Kigali

Koreya y’Epfo: Impungenge ni zose ko Igihugu cyaba kigiye kongera guhura n’ubwandu bwa Covid-19 ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:22/06/2020 13:54
0


Inzego z’Ubuzima muri Koreya y’Epfo ziratangaza ko bigaragara ko Igihugu kigiye kongera guterwa n’indwara y’icyorezo (covid-19) ku nshuro ya kabiri.



Koreya y’ Epfo yemeje ko abantu banduye indwara y’icyorezo bari hejuru y’ibihumbi 12. Muri aba, 280 babuze Ubuzima bwabo, naho abandi 10,881 barasezererwa ko bakize.

Iki kiri mu bihugu byemezwa ko byahanganye na covid-19 byivuye inyuma. Gusa, icyorezo ntabwo cyo gigeze gihagarara kuko inzego z’ Ubuzima ziremeza ko Igihugu kigiye kongera kubona ubwandu bwa covid-19 ku nshuro ya kabiri.

Umukuru w’ ikigo gishinzwe kugenzura indwara muri Koreya y’ Epfo, Jung Eun-Kyeong, yavuze igice cyambere cy’ iyi ndwara y’ icyorezo ko cyabayeho kuva ahagana mu mpera za Mutara, kikarangira muri Mata.

Kuva muri Gicurasi, hakomeje kuboneka ubwiyongere bw’ abanduye covid-19, muri bo hari n’ abagiye baboneka mu tubyiniro mu mujyi wa Seoul.

Kuri uyu wambere, inzego z’ ubuyobozi zatangaje kko mu masaha 24 habonetse abanduye 17 babonetse mu biro, ndetse n’ ahandi habikwa, hakanakorerwa ubucuruzi.

Kuri uyu wambere, umujyi wa Daejeon uherereye mu majyepfo y’ umujyi mukuru, watangaje ko waba ugiye guhagarika ibikirwa bituma abantu bahura. Muri byo, harimo inzu ndangamurage, amasomero. Aha hakaba hagiye gufungwa nyuma y’ uko habonetse imibare mike y’ abanduye.

Meya wa Seoul nawe akaba yaburiye ko umujyi ushobora gusubira muri gahunda zikakaye zo guhana intera hagati y’ abantu. Dore ko iki gihugu cyagiye kirinda kuba cyashyiraho gahunda zo gufunga ibikorwa byose mu gihugu. 

Ahubwo, cyagiye kibanda ku ngamba zo gukaza intera hagati y’abantu, gukurikirana, no gushakisha abanduye n'abo bahuye nabo ndetse n’uburyo bunoze bwo gupima ngo hirindwe covid-19.

N’ubwo imibare y’ ubwandu bushya ikiri mikeya, ntabwo bibuza inzego z’Ubuzima zitandukanye muri ikigihugu kwemeza ko haba hagiye kubaho igaruka ry’icyorezo ku nshuro yacyo ya kabiri.

Gusa, ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura indwara (KCDC) muri Koreya y’Epfo cyo cyemeza ko igice cyambere cy’iki cyorezo kitararangira, ko ahubwo kigikomeje.

Src: BBC &worldometer






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND