RFL
Kigali

Bishop Gafaranga yatangiye gusohora filime ishingiye ku buzima bugoye yanyuzemo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2020 10:25
0


Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Habiyaremye Zachariel uzwi nka Bishop Gafaranga, yatangiye gusohora filime y’uruhererekane yise “Bavakure” ishingiye ku buzima bugoye yaciyemo mbere y’uko Imana imuhindurira amateka.



Agace ka mbere k’iyi filime kasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, gafite iminota 18 n’amasegonda 18’. 

Kagaragaramo abakinnyi bakomeye barimo Gasasira uzwi muri filime zitandukanye [Akina yitwa Kanyandekwe], Kankwanzi uzwi mu ikinamico Urunana [Akina yitwa Mukandori], Bishop Gafaranga [Akina yitwa Gafaranga] n'ukina yitwa Mbakuriyemo.

Aka gace ka mbere kagaragaza ubuzima bugoye bw’umuryango Gafaranga yavukiyemo aho Se [Kanyandekwe] aba ari umunywi w’inzoga utaha agakubita umugore we [Mukandori].

Bigera aho abana barambirwa ingeso ze bakamwadukira bakamukubita.

Kubera ubuzima bubi, aba bana [Gafaranga na Mbakuriyemo] batangira gushakisha uko bajya kuragira ihene za rubanda, ndetse Gafaranga we aba avuka azajya gushakira ubuzima i Kigali.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Bishop Gafaranga yavuze ko hashize amezi atanu akora kuri uyu mushinga wa filime uvuga ku buzima bugoye yanyuzemo kugeza ubwo abwigobotoye.

Yavuze ko ari filime igamije kwigisha abantu bari mu buzima bukomeye ko batagomba kwiheba kuko bishoboka ko ubuzima bwahinduka, igihe bahisemo guhindura icyerekezo cy’ubuzima.

Ubuzima bubi yanyuzemo nta buvugaho kuko buhishiwe abazakurikirana umunsi ku wundi iyi filime.

Ati “Umuntu ugiye gukora filime aba afite aho akuye igitekerezo mbere y’uko akina filime. Nanjye igitekerezo nagikuye ku buzima bwanjye. Ntiwakina ubuzima bwawe bwose ngo burangire uvangamo n’ibindi bintu ariko bijyanye n’ubuzima uba waranyuzemo.”

Bishop Gafaranga avuga ko yifashishije Gasasira, Kankwanzi n’abandi nk’abakinnyi b’abahanga kuko yari abitezeho ko bahuza neza n’ubutumwa yashakaga gutambutsa bw’ubuzima bwe.

Yavuze ko mu gihe cy’umunsi umwe amaze asohoye agace ka mbere k’iyi filime, ibitekerezo bya benshi bimubwira ko ubutumwa buyikubiyemo hari abo buzahindura.

Iyi filime izajya isohoka buri wa Gatanu w’icyumweru kuri shene ye ya Youtube [Bishop Gafaranga].

Bishop Gafaranga wavukiye mu karere ka Nyamasheke yageze i Kigali afite imyaka 12 y’amavuko ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Yabaye umuzunguzanyi ucuruza imyenda ya caguwa, aza kugurirwa ubuntu n’Imana ubu acuruza iduka rini ry’inkweto.

Bishop Gafaranga yatangiye gusohora filime ishingiye ku buzima bugoye yanyuzemo

Muri iyi filime "Kankwanzi" akina yitwa Mukandori ari Nyina wa Gafaranga na Mbakuriyemo

KANDA HANO UREBE AGACE KA MBERE KA FILIME "BAVAKURE" YA BISHOP GAFARANGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND