RFL
Kigali

Danny Vumbi yakoranye indirimbo na Bruce Melodie ivuga ku muntu ushobora kwiyahura kubera urukundo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/06/2020 14:44
0


Umuhanzi Semivumbi Daniel [Danny Vumbi] yasohoye indirimbo "Umugozi" yakoranye na Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], ivuga ku muntu ushobora kwiyahura kubera ko uwo yakunze utaramubaniye nk’uko yabyifuzaga.



Iyi ndirimbo y’uyu muhanzi ubarizwa muri Kikac Music yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, ifite iminota 03 n’amasegonda 59’. Ni imwe mu ndirimbo iri kuri Album "Inkuru nziza" Danny Vumbi yitegura gusohora iherekejwe n’igitaramo ari gutegura azakorera kuri Internet.

Yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo yishyize mu mwanya w’umuntu ushobora gufata icyemezo cyo kwiyahura nyuma y’uko uwo yakunze amugaragarije ko batajyanye.

Ati “Nyandika nishyize mu mwanya w’umuntu wakunze undi ariko we ntamukunde biramuremerera kugeza ku rwego rwo kumva yakwiyahura. Si inkuru mpamo ni igihangano.”

Ibaye indirimbo ya kabiri aba bahanzi bakoranye nyuma y’iyo bakoranye yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Hari aho Danny Vumbi aririmba agira ati “…Ntabwo ngukangisha uyu mugozi wo kwiyahura, n’ubundi ubu buzima kububamo ntagufite sinabishobora. Ntabwo ngukanga ngo ubanguke bwangu ngo nkurebe bwa nyuma, ahubwo ubu buzima urabubazwa ngiye kuko wambabaje.”

Danny Vumbi yavuze ko ageze kure imyiteguro y’igitaramo azamurikiramo Album. Avuga ko azakorana n’abahanzi bane bakomeye mu Rwanda, abakina filime bazamufasha gutanga ubutumwa bugufi kuri Covi-19 n’abavuga imivugo.

Album ya Gatatu ya Danny Vumbi izajya ku isoko abantu bazi indirimbo "Abana babi", "Yibare" ndetse na "Umugozi" yasohoye.

Album ya mbere ya Danny Vumbi yitwa "Umudendezo" yayisohoye mu 2012, iriho indirimbo yakoranye na Uncle Austin, The Ben, Kamichi n’izindi.

Album ya Kabiri yitwa "Kuri twese" yayimuritse mu 2015 iriho indirimbo nka "Danger" yamuhaye igikundiro, ‘Murasa’, ‘Wabigenza ute’ n’izindi.

Danny Vumbi yasohoye indirimbo "Umugozi" yakoranye na Bruce Melodie

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "UMUGOZI" DANNY VUMBI YAKORANYE NA BRUCE MELODIE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND