Alex Kearns ni umusore w’umunyamerika wiyahuye nyuma yo gushora imali muri Robinhood icuruza ibijyanye n’imigabane, agahomba. Mbere y'uko yiyambura ubuzima yanditse urwandiko rukubiyemo uburyo anenga iki kigo kumwemerera gushora amafaranga menshi. Haravugwa ko iki gihombo yagitewe n'uko atumvaga neza ibijyanye n'ubu bucuruzi.
Kearns yari umusore
muto wigaga muri kaminuza ya Nebraska. Yavukiye mu mujyi wa Chicago aho
yabanaga na nyina. Uyu musore yahisemo kwiyambura ubuzima nyuma y'uko
ahombye asaga ibihumbi magana arindwi na mirongo itatu y'amadorali y’amanyamerika ($730,165). Kwihangana byamunaniye ahita yiyahura.
Iyi ni yo shusho Alex yabonye kuri konte ye ahita afata icyemezo cyarangije ubuzima bwe
Robinhood ni ikigo gicuruza ibijyanye n’imigabane
n’ububitsi (stocks), akaba ari cyo kigo uyu musore wiyambuye ubuzima yakoragamo aho yari yararyohewe. Avuga ko ukuntu iki kigo cyakoraga cyari cyaratanze amahirwe aho gukoresha iyi
application byari bimeze nk'aho ari ubuntu.
Nyuma yo
kureba kuri konte ye agasanga yagiye mu gihombo kingana na $730,165 yahise agwa
mu kantu ni ko guhita afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima. Mubyara w'uyu
musore uba muri Illinois muri Chicago yatangaje ko uyu musore yari umwe mu bantu
bato yari azi bakunda gushora imali. Ati ”Yari umwe mu basore bakundaga
ibijyanye no kugura imigabane ndetse no gushora mu masoko atandukanye”.
Iki kigo
gikora ubucuruzi ahanini bushingiye ku ikoranabuhanga, ukuntu bukora ni uko bwemerera abafatanyabikorwa cyangwa abakiriya bacyo kureba ndetse no gukoresha amabwiriza
aba ari muri yo gusa ntabwo cyereka abakiriya icyo wakora ngo wunguke ahubwo
igikorwa ni uko umukiriya asabwa kuba afite ubunanariribonye ndetse n’imyumvire
ihambaye y’ubucuruzi ari nabyo biba bikubiye muri iyi application.
Ifoto yerekana uburyo ubu bucuruzi bugenda butera imbere n'uko buhomba
Bill Brewster
mubyara wa nyakwigendera yagize ati”Ndifuza ko
iki kigo cyatangira guhindura imikorere ndetse n’uburyo berekana ubucuruzi
bwabo, bagomba gutangira gukora nk’ibindi bigo by’ubucuruzi”.
Yunzemo agira ati ”Iyo uri gukora ubucuruzi bwiganjemo kudandaza kandi bugoye uba ugomba kwitondera ibitangaza wizeza abantu, iri kosa ryo kwemerera abantu gushora bigeze aha cyane ku muntu uri hasi y’imyaka 30 nta rwitwazo wagira ndetse haba harimo uburangare bukabije”.
Avuga ko
ibigo by’ubucuruzi cyane cyane nk'ibi bikora uko, bigomba kujya bishyiraho
amabwiriza agenga abantu ndetse hakagenderwa no ku myaka kuko umuntu muto
akenshi kwihangana biba bigoye ariyo mpamvu abantu benshi bari gushinja iki
kigo uburangare.
Urupfu rw'uyu
musore wari ukiri muto ruje mu gihe hafi ibihugu byinshi byo ku Isi bimaze igihe
byamagana ubucuruzi bw'ihererekanya amafaranga bizwi nka ‘Cryptocurrency’. Ibihugu byinshi byanga ubu bucuruzi kubera akenshi nta kintu gifatika
buba bushingiyeho uretse guhererekanya amafaranga bikorerwa kuri
murandasi. Impamvu nyamukuru ibihugu byinshi birwanya ubu bucuruzi ni uko biba bifite
impugenge z'uko ifaranga ryata agaciro cyangwa ubukungu bukadogera.
Src: cnbc.com
TANGA IGITECYEREZO