Keedron Bryant ni umwana w’umuhungu w'imyaka 12 wamenyekanye ubwo yaririmbaga indirimbo avuga ko yifuza kubaho. Iyi ndirimbo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’urupfu rwa George Floyd wahitanwe na Police anigishijwe ivi. Magingo aya Bryant agiye gukorana n'ikigo gikomeye muri muzika y’isi ”Warner Records”.
Kuba ikirangirire
ntabwo bisaba imyaka cyangwa ubunararibonye ahubwo bisaba guhora ujyana
n'ibigezweho ndetse no gukora cyane. Indirimbo
ya Keedron Bryant yitwa 'I just Wanna Live' magingo aya imugize ikirangirire
ndetse bidasubirwaho agiye guhindura paje y’ubuzima bwe kuko agiye gusinyana amasezerano n’ikigo gikurikirana ibijyanye na muzika.
'I just Wanna Live' ni indirimbo yakoreshejwe
na benshi mu minsi ishize aho abirabura bo muri Amerika ndetse n’inshuti zabo bakoze imyigaragambyo igamije kurwanya akarengane bakorerwa ndetse n’ubutabera
buri hafi ya ntabwo bahabwa. Iyi ndirimbo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga
hashize umunsi umwe George Floyd yishwe mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya
Minnesota. Uyu munsi ku wa Gatanu yasohotse mu buryo butunganyije.
Warner
Records yatangaje ko ko isohora iyi ndirimbo ibihuje n'umunsi uzwi nka
Juneteenth, umunsi abirabura muri Amerika bizihizaho irangizwa ry'ibinyejana
bamaze mu bucakara.
Keedron na nyina umubyara
I just wanna live ni indirimbo yanditswe na nyina wa Keedron iririmbwa n'uyu mwana mu buryo bwa acappella (nta bicurangisho birimo). Irimo amagambo avuga ngo: "Ndi umuhungu w'umwirabura, ukora byose ngo akomeze kubaho. Oh, ariko iyo ndebye ku ruhande, nkabona ibiri gukorerwa abo dusa. Buri munsi ndahigwa nk'umuhigo. Bene wacu ntabwo bashaka ingorane."
Iyi ndirimbo
ya mbere uyu muhungu ayishyira kuri Instagram yagize abayikunze barenga Miliyoni 3, ndetse yashimagijwe na Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika,
igihangange muri Basketball LeBron James, umuririmbyi Janet Jackson ndetse
n'umukinnyi wa filime Lupita Nyong'o
Keedron wo mu mujyi wa Jacksonville muri leta ya Florida yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: "Birashimishije cyane kuko ibi ni byo Imana yampamagariye gukora". Yongeraho ati: "Ni ibintu byanshimishije cyane gukorana na mama".
Nyina, Johnnetta Bryant, yavuze ko kubona amashusho ya George Floyd yicwa, umuntu utari ufite intwaro, byamukomerekeje umutima kuko nawe ari nyina w'umuhungu w'umwirabura. Ati: "Mfite umugabo w'umwirabura. Mfite basaza banjye b'abirabura, ba marume, ababyara, inshuti".
Warner Records iteganya guha inyungu izava muri iyo ndirimbo umuryango wigenga uharanira iterambere ry'amoko y'urundi ruhu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Src: bbc,
sky
TANGA IGITECYEREZO