RFL
Kigali

Producer Trackslayer yasezeye muri studio yari amazemo imyaka umunani ashinga iye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2020 22:56
0


Nshuti Peter uzwi nka Producer Trackslayer yatangaje ko yamaze gusezera muri Studio ya Touch Records yari amazemo imyaka umunani atunganya indirimbo n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Producer Trackslayer yavuze ko guhera tariki 29 Kamena 2020 atangira kwikorera ku giti cye ashima abafana, abakiriya, abafatanyabikorwa, by’umwihariko Mutesa Mutesa [Umuyobozi wa Touch Entertainment]. 

Yavuze ko yakuriye kwa Mutesa, ahubakira izina kugeza afashe icyemezo cyo kurushinga.

Avuga ko ubu intambwe ye ayekereje kuri studio ye yise ‘The Trackslayer Music’ izajya itunganya amajwi n’amashusho.

Ati “Ngiye gutangira gukora ibyanjye nkomeze umuziki, nkorere abakiriya nakoreraga, noneho no kugeregeza kuzamura impano z’abahanzi bashya.”

Mu mishinga ya vuba izasohokera kuri The Trackslayer Music harimo ‘Ep’ y’indirimbo zihimbaza Imana y’umuraperi Bull Dogg.

Producer Trackslayer azajya akorera kuri Yamaha hafi na Magasin Sports Class mu Mujyi wa Kigali.

Trackslayer amaze igihe kinini mu batunganya umuziki (Producer) mu Rwanda.

Ni umwe mu buzwiho ubuhanga mu gukora indirimbo ziri mu njyana ya HIP-HOP, gusa n'izindi njyana arazitunganya.

Benshi mu bahanzi nyarwanda Trackslayer yakoreye bubatse amazina ndetse ibikorwa bye bizwi na benshi mu bahanzi yafashije kwisanga mu kibuga cy'umuziki.

Yakoreye indirimbo Bull Dogg, Riderman, Diplomate, Green P, itsinda rya Dream Boy, Naason, Aime Blueston, Nick Dompoz, Siti True Karigombe n’abandi.

Trackslayer yatangije studio nshya yiyitiriye nyuma yo gusezera muri Touch Records yari amazemo imyaka umunani





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND