RFL
Kigali

Femi One ukunzwe mu ndirimbo “Utawezana” yasabye Alyn Sano ko basubiramo indirimbo ye “Kontorola”

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2020 15:30
0


Umuhanzikazi Alyn Sano yatangaje ko Wanjiku Kimani [Femi One] wo muri Kenya ukunzwe mu ndirimbo “Utawezana” yamusabye ko basubiramo indirimbo “Kontorola” aherutse gusohora.



Alyn Sano yabibwiye INYARWANDA ko nyuma y’uko asohoye indirimbo “Kontorola”, kuri ubu agiye kuyisubiranamo na Femi One uri mu bagezweho muri Kenya. Iyi ndirimbo irasohoka muri uku Kwezi. 

Alyn avuga ko yari yasabye Femi One, ko bakorana indirimbo nshya ariko uyu muhanzikazi amubwira ko yabengutse indirimbo ye.

Yagize ati “Femi One ni we wansabye ko dukora ‘Remix’. Yarayikunze [Kontorola] mu by’ukuri njye nashakaga ko dukora indirimbo isanzwe.”

Akomeza ati "Nahise mbona ko nta kwitinya burya iyo ukoze icyo ushoboye byose birashoboka."

Femi One yanditse kuri konti ya Instagram, ateguza abana be bo muri Kenya n’abo mu Rwanda, indirimbo “Kontorola” agiye gusubiramo n’umuhanzikazi Alyn Sano.

Femi abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kaka Empire. Ashyize imbere injyana ya Hip-Hop na Rap, ndetse aherutse gusohora Album nshya yise “XXV”.

Uyu muhanzikazi uzi kwambara akajyanisha yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo “Utawezana”, "Usiku Mchana", "Pilau Njeri" n’izindi.

Indirimbo ye “Utawezana” imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 6 ku rubuga rwa Youtube, kuva yayisohora ku wa 01 Mata 2020.


Femi One, umuhanzikazi ukunzwe mu ndirimbo "Utawezana"

Umuhanzikazi Femi One yasabye Alyn Sano ko basubiramo indirimbo "Kontorola"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "KONTOROLA" ALYN SANO AGIYE GUSUBIRANAMO NA FEMI ONE

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "UTAWEZANA" FEMI ONE YAKORANYE NA MEJJA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND