RFL
Kigali

Iyi minsi irasiga inkuru ki i Tehran?

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:14/06/2020 14:38
0


Tariki ya 3 Kamena ni bwo bimwe mu bikubiye muri raporo y’ikigo ngenzuramikorere mu itunganywa n’ikoreshwa ry’imbaraga za kirimbuzi (IAEA) byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters. Iyi raporo igaragaza yuko Iran yangiye abakozi b’Umuryango w’Ababumye kugenzura inganda za ‘nuclear’ ebyiri ziri muri iki gihugu.



Kwangira akanama k’Umuryango w’Ababibumbye kugenzura hamwe mu hantu hakekwa ko hatunganyirizwa ibisasu bya kirimbuzi ni bimwe mu byongera agatotsi ku mpande zirebwa n’amasezerano ya Vienna. Tariki ya 14 Nyakanga 2015 ni bwo mu murwa mukuru wa Austria, Vienna hasinyiwe amasezerano y’ubwumvikane kuri gahunda y’ikorwa ry’ibisasu kirimbuzi bya Iran. Aya masezerano yashyizweho umukono na Iran kimwe n’ibindi bihugu binyamuryango bihoraho by’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye; kimwe n’u Budage. Indi ngingo yaganiriweho muri aya masezerano; kwari ukugabanyiriza ibihano mpuzamahanga by’ubukungu byahawe Iran kubera icura ryayo ry’ibisasu kirimbuzi.

Ku ngoma ya Donald Trump, yakuye igihugu cye muri aya masezerano doreko yariyashyizweho umukono n’uwamubanjirije. Kuva muri aya masezerano byatumye Amerika ikomeza gushyiraho ibihano by’ubukungu kuri iki gihugu. Trump we yashinjaga iki gihugu gukomeza gahunda yo gucura izi ntwaro. Nkuko bitangazwa na raporo y’inteko nshingamategeko ya Iran, kubera ibihano by’ubukungu ubu iki gihugu gifite abashomeri miriyoni 3.

Hirya y’ibihano mpuzamahanga, iki gihugu cyugarijwe n’icyiza cya COVID-19. Abamaze kwandura muri iki gihugu bamaze kugera ku 170000 n’ imfu 8351 (aba ni abapfiriye kwa muganga). Bitewe n’iki cyorezo wa mubare w’abashomeri ushobora kwiyongeraho abandi miriyoni 6.5 kubera ibura ry’akazi kubera corona virus. Iki gihugu giheretse gusaba inguzanyo yo kuzahura ubukungu bwacyo ingana na miriyari $5, nyamara Ikigenga Mpuzamahanga cy’Ubukungu cyanze kubaha aya mafaranga. Kwima iki gihugu aya mafaranga byatijwe umurindi na Donald Trump avuga ko aya mafaranga nta kindi yarigukoreshwa bitari ukuyashora mu mitwe y’iterabwoba ibarizwa mu Burasirazuba bwo Hagati bw’isi.

Iyi minsi iraca amarenga mu bintu byinshi. Mu mpera z’uyu mwaka muri Amerika bazayoboka ibyumba by’amatora kugira ngo batore uzaba perezida. Tehran yizera ko Joe Biden aramutse atowe, Amerika yagaruka mu masezerano ya Vienna dore ko na Obama wayashyizeho umukono yari umu-democrat. Nyamara Trump atowe byaba ibindi. Ku rundi ruhande, Amerika kimwe n’abandi batavuga rumwe na leta ya Tehran bategereje icyo amatora ya perezida muri Iran azaba mu mwaka utaha ko yashyira akadomo kuri leta y’abahezanguni igendera ku matwara ya cy’Islam. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND