Facebook yirukanye umukozi wari wanenze icyemezo cy’umuyobozi mukuru Mark Zuckerberg cyo kutagira icyo akora ku nyandiko yanditswe na Perezida w’Amerika, Donald Trump mu ntangiriro zuku kwezi.
Kuri uyu wa gatanu, Brandon Dail, injeniyeri ukoresha
interineti muri Seattle, yatangaje ku rubuga rwe rwa twitter ko yirukanwe
kubera ko yatutse ku mugaragaro mugenzi we wari wanze gushyiraho itangazo ryo
gushyigikira umuryango w’ibikorwa bya Black Lives Matter ku nyandiko zabateza
imbere.
Dail yaranditse ati: "Simvuze ko nahagaritswe mu buryo
butemewe n'amategeko. Nari nararambiwe Facebook n’ibikorwa bibi ikora, ndetse
no guceceka kwayo ku byakabaye byandikwa
Mu nyandiko za Trump zatumye abakozi bataka cyane harimo
interuro yashinjaga amoko mu myigaragambyo yo kurwanya ivanguramoko n'ubugome bwakorerwaga
abirabura , Facebook rero yahisemo gusiga inyandiko idakozweho ari naho uyu
mukozi yahereye yigaragambya avuga ko bari bakwiye kugira icyo bavuga kuri zi
nyandiko za Trump
Src: News Agencies
TANGA IGITECYEREZO