RFL
Kigali

John Gasangwa wize muri Amerika akaba uwa mbere muri 'Masters' yavuze uko yanze akazi agahitamo gufasha abekene-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2020 22:42
1


Ujya mu ishuri ukiga, wamara kuminuza ugashaka akazi kajyanye n'ibyo wize cyangwa se ukihangira akawe nubwo abayoboka iyi nzira ari mbarwa. Twagiranye ikiganiro na Gasangwa John ukuriye Arise Rwanda Ministries wabaye uwa mbere muri 'Masters' aho yigaga muri Amerika, akanga gukora ubucuruzi ahubwo agahitamo kuba ijwi ry'abakene.



-Yakuriye mu bukene ubu afasha abakene benshi

-Yize muri Amerika aba uwa mbere muri 'Masters'

-Ku kibuga cy'indege i Kanombe bamuhaye akazi arakanga

-Yaretse gucuruza ikawa ahitamo gufasha abatishoboye

-Yageze i Rutsiro Abapasiteri baramwijundika

-Yimirije imbere gushyigikira impano ziri mu banyeshuri

-Ishuri yatangije Akarere karamusaba ko rigirwa Kaminuza

Gasangwa John ni izina rizwi cyane mu gisata cy'Iyobokamana dore ko akuriye umuryango w'ivugabutumwa yatangije witwa Arise Rwanda Ministries ukunze guhuriza hamwe amatorero anyuranye mu biterane ngarukamwaka byitwa Boneza For Jesus. Uyu muryango uzwiho cyane gukora ibiterane bikomeye buri mwaka byitwa 'Boneza For Jesus'. Bimaze gutumirwamo abaririmbyi n'abahanzi b'amazina azwi nka Theo Bosebabireba, Israel Mbonyi, Alex Dusabe, Bosco Nshuti, Thacien Titus, Bethlehem choir, Healing worshio Team, n'abandi.

Gasangwa ni we watangije Kivu Hills Academy ishuri ryisumbuye ry'icyitegererezo mu karere ka Rutsiro. Ikindi azwiho ni uko yaminurije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akahakorera amateka aho yabaye uwa mbere mu banyeshuri bose biganaga mu cyiciro cya 3 cya Kaminuza mu bijyanye no gucunga imishinga, Master of Business Administration (MBA). Hashize imyaka 9 kuva Gasangwa John atangije umuryango wa Gikristo witwa Arise Rwanda Ministries uri kwirahirwa ba benshi muri Rutsiro.


Gasangwa John (uri iburyo) umuyobozi wa Arise Rwanda Ministries

Asobanurira INYARWANDA intego z'uyu muryango, yagize ati "Ni umuryango wa Gikristo ugamije ibintu bigera kuri 3 cyangwa 4. Kuberako turi umuryango wa Gikrito dushaka y'uko abantu babona Yesu, binyuze mu bikorwa byacu no gushakira abantu amazi meza yo kunywa. Uburezi guhera mu ncuke kuzamuka ukazagera muri secondaire no muri kaminuza.

Ubuvuzi, tumaze iminsi dukora ubuvuzi muri iki gice cya Boneza cy'abaturage 26,000 nta muganga uhaba hari ama Centre de Sante, hari amavuriro, ariko ugasanga nta buvuzi bufatika buhari". Yavuze ko babitangiye kugira ngo bage bafata abaganga b'Abanyamerika n'abo mu Rwanda bafatanye mu gutanga ubuvuzi bufatika. Ikindi ashyiramo ni imbaraga ni ugukorana n'abapasiteri b'amatorero atandukanye.

Ati "Hanyuma noneho ikindi nshaka ni ugukorana n’Abapastori turi umuryango wa Gikristo dukorana n’Abapastori b'amadini yose. Biratangaje kubona Abagaturika, Abasilamu, Abadive, Abaproso, Pantekote, Methodiste, bose bahurira hamwe, ntabwo birabaho biragoye kubona abo bantu bose bahurira hamwe.

Twebwe ikituzana ahangaha ni Yesu ntabwo ari amadini ntabwo ari ukuvuga ngo njywe ndi Umuporoso, njye ndi umudive, umusilamu, umugaturika, oya ni Yesu. Noneho twarangiza tugashinga ibendera ya Yues kuri uyu musozi tukavuga ngo Yesu aramutse ari ahangaha ni iki yakwifuza ko dukora?"

Yahise anasubiza iki kibazo ati "Icyo yakwifuza ko dukora (Yesu); ni ukuvuga ubutumwa bwiza. Wabuvuga mu kidive, wabuvuga mu gisilam, wabuvuga mu kigaturika, byose ni ubutumwa bwiza. Kuko ni ryo torero rya Yesu. Ubwo rero duhuza ayo madini yose ntabwo byari byoroshye, kubera ko kugira ngo abantu bahurire hamwe cyane cyane mu cyaro nk'iki ngiki (Rutsiro), kuvuga ngo iyo watsinze nanjye mba natsinze ntabwo babyumva. Byaratugoye ariko ubungubu, turashimira Imana ko Abapastori bamaze kubyumva".

Mu byo Arise Rwanda Ministries ifasha abanyamadini bo muri Rutsiro ni ukubategurira amahugurwa, ikabafasha kubaka insengero zabo, ikabubaka, ikabazanira kandi abapastori b'abanyamerika n'ab'abanyarwanda kugira ngo babigishe dore ko abapastori bo mu byaro abenshi baba baratagize amahirwe yo kwiga cyane kuko aho usanga benshi muri bo batararenze uwa 6 w'amashuri abanza. Ati "Rero ibintu byo kwiga biba bikenewe cyane no kwigisha ni byo dukora cyane".

Hejuru y'ivugabutumwa Arise Rwanda Ministries imaze gutanga inka zigera kuri 200 mu bantu batishoboye muri gahunda ya leta ya 'Gira inka'. Izi nka bazihaye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'imiryango ikennye. Uyu muryango unatanga amahirwe yo kwiga mu ishuli ryigenga, bakaba barabikoze kugira ngo abana b'abakene bo muri Boneza babone amahirwe yo kujya kwiga.

Ni iki cyasunikiye John Gasangwa kureka akazi keza agatangiza umuryango ufasha abatishoboye?


Asobanura iki kibazo, Gasangwa John wakuriye mu buzima bubi cyane mu buhungiro muri Uganda, akaminuriza muri Amerika, yagera i Kigali ku kibuga cy'indege bakamuha akazi akakanga, akigira mu cyaro i Rutsiro, yagize ati "Narangije amashuri muri kaminuza yo muri Amerika mu 2011 ngaruka mu Rwanda. Ngaruka mu Rwanda, nta gahunda nari mfite yo kujya gukorera i Boneza (Rutsiro) ahubwo nari nje mu Rwanda kwicururiza ikawa. Mpageze nsanga hari ibindi bibazo bihari bibakomereye, amazi, uburezi, abagore bashaka gucuruza batabishoboye kwishyira hamwe;

Imana ihita inyereka aho hantu ihita imbwira iti “gucururuza ikawa ni byiza ariko igihe ntabwo kiragera wacururuza ikawa gute ubona abana batiga? Ndi muri Amerika ni bwo natangiye kunywa ikawa cyane kuko Abanyamerika banywa ikawa cyane kugira ngo badasinzira mu ishuli".

Nk'umuntu wize Imibare ndetse wanabaye uwa mbere muri Amerika muri Masters, yavuze ko yakoze imibare asanga akwiriye gucuruza ikawa y'u Rwanda, ariko akigera muri Kigali ibyo yatekerezaga birahinduka ahita afata undi mwanzuro. Ati "Noneho ndebye nsanga muri Amerika agakombe k’ikawa ni $5 kandi mu Rwanda 1kg cy’ikawa ni 3000 Frw kandi ikilo cy’ikawa gikora ubukombe 100 bw’ikawa, nkoze imibare nk’umuntu wari wize imibare no gucuruza numva ni yo business nziza cyane nje mu Rwanda.

Rero nashatse ahantu hari ikawa nziza mu Rwanda nuko nageze muri Boneza. Mpageze Imana irahamfatira.nganira n’abahinzi bambwira ko hano hari ibiti by’ikawa 1,300,000. Hari ama cooperative menshi y’abahinzi harimo inganda 3 zitunganya ikawa ariko hari hari ikibazo n'ubu kigihari cyo kugurisha ikawa ku giciro cyiza. Nti ibi ni byo ngiye gukora. Imana irangije irampindura inyereka abana batiga inyereka abagore bashaka gucuruza badafite ukuntu babikora, inyereka ko nta mazi ahari, nta mashanyarazi yari ahari uretse ko atari njye wayazanye ni leta".

Ati "N'imihanda ntayari ihari rwose kuva mu 2011. Nahise ndeka ibyo nakoraga n’ikawa ndayihorera no kwigisha muri kaminuza ndabyihorera, ntangira gukorera Arise Rwanda Ministries. Imbogamizi nari mfite, navutse ndi impunzi i Bugande ariko ab'iwacu bakomokaga Nyamata, kuva Nyamata uza Kigali ni 30km, kuva Kigali ujya Boneza ni amasaha 4 cyangwa 5 ariko umuhanda utarakorwa byabaga ari amasaha nka 6. 

Ndavuga nti ndangije kaminuza mfite MBA yo muri Amerika, nta n'umwe uyifite mu gihugu, nageze ku kibuga cy’indege bampa akazi ndakanga, nurira ipikipiki nza i Boneza nkibaza icyanzanye aha hantu ni ikihe? Muri ibyo byose ntabwo nari nizeye ko ibyo ngiye gukora bizashoboka kuko nta bushobozi nari mfite kuko nanjye nari nkeneye amafaranga yo kuntunga nkibaza ukuntu nzabwira abantu ko nzabashakira amazi, kandi nanjye nta mafaranga mfite".

Imana ntiyamutereranye yahise imushyigikira


Gasangwa yavuze ko Imana yakomeje kumuba hafi, ati "Ariko Imana yakomeje kumba hafi kuko hari ikintu nabonye gikomeye cyane muri uyu murimo dukora ni uko iyo ukora iby’Imana atari ibyawe, Imana iragushoboza. Ibibazo duhura nabyo ni uko nk'ubu Arise Rwanda nshobora kuyigira iyanjye nkibagirwa ko ari vision Imana yampaye ikayitereka muri njyewe, iyo umaze kumenya icyo kintu Imana yikorera ibyayo".

Gasangwa akiva muri Amerika yageze mu Rwanda benshi bamufata nk'umutekamitwe

Ati "Nkiva muri Amerika abantu ntabwo banyizeye kuko narababwiraga bakaza bagakora ibintu bakagenda bakambwira ngo wowe uvuye i Kigali turakwizera gute? Ko ugiye kuza gukorana natwe ikindi naziraga kuri moto bati uratubwira ngo uzaduha amashuli uzaduha amazi ugendera kw’ipikipiki n’imvura igenda ikunyagira? N’abayobozi ntabwo babyemeraga bumvaga ari nk’ubutekamutwe nzanye mu baturage. Abapastori ubwabo kugira ngo mbahuze ntari umupastori mwene wabo ntambaye karuvate, ntambaye ka kantu ko mu ijosi byari bigoranye".

Yasobanuye ko atari umupasiteri ahubwo ko ibyo akora byose abikora nk'umukristo usanzwe. Ati "Ntabwo ndi pasitori nta n'ubwo ndi Bishop nk'uko babinyita, ahubwo ndi umukristo usanzwe.Nnkiri umwana, natojwe na mama ntiyarazi gusoma no kwandika ariko yari azi Bibiliya. Mfite imyaka 12 ni bwo nakiriye Yesu nk'umwami n’umukiza w'ubugingo bwanjye. Ikintu nkunda, nkunda Bibiliya nkayisoma, nkayimenya, nkaba nayisangiza amatsinda mato mato."

Gasangwa John yakiririye agakiza mu Itorero Angilikani, gusa ubu iyo ari i Kigali asengera muri New Life Bible church. Ati "Nakira Agakiza nakakiriye muri Angilikani, njye ndi umuproso w’umwimerere w'i Gahini ariko ntabwo ndi imbata y’idini, iyo ndi i Kigali nsengera muri New Life hano (Rutsiro) hari ubwo nsengera mu Badive, mfite n’inshuti z'abapantekote hari ubwo ariho nsengera, Kigali nanone nkunda kujya kwa Antoine Rutayisire bene wacu. 

Uko abanya-Boneza batangiye kwizera Gasangwa John wijujutiwe bwa mbere n'Abapasitori

Yavuze ko Abapasiteri ari bo bamugoye cyane kuko babanje gukeka ko aje gutangiza itorero akabajyana abakristo. Nyuma ariko baje gusanga bari baramwibeshyeho. Ati "I Boneza kugira ngo batangire kunyizera nakoraga ikintu bakacyibona cyarangiye. Urugero: Amazi narayazanaga nkabona kubivuga, Kwiga bakabona amashuli y'inshuke arahageze, noneho batangira kubona ko ibyo mvuga ko ari ukuri. Ikibazo cyangoye ni Abapasteri bari bazi ko ngiye gutangira idini rishyashya nkabajyana abakristo babo".

Gasangwa mu busesenguzi bwe avuga ko abashinga amatorero n'amadini, bamwe babikora nk'umuhamagaro abandi bakabikora nk'ubucuruzi

Ati "Gusa njye uko mbyumva kugira ngo umuntu ayobore idini ni Umuhamagaro cyangwa Business. Njyewe umuhamagaro wanjye wari ugushyira imbaraga ku bapastori kuko na Yesu ntabwo yigeze ashinga urusengero runini yatangije abantu 12. Nagirango Abapastori bagende bashinga amatorero impande n’impande. 

Business ntiyari gukunda kuko Boneza abantu baho barakennye nta n'umukristo watura 1000 Frw ku cyumweru. Ntabwo rero nari kuba mfite MBA ngo njye gushinga itorero nshaka ibyacumi by'amafranga 30,000 Frw cg 50,000 Frw. Abapastor twabahurizaga hamwe tukababwira tuti niyo mutakumvikana ariko nibura musome Bibiliya nagira amahirwe nkabona nk'umupastor uvuye muri Amerika akambwira ati ndashaka guhura n'abapastor nkabahugura". 

Gasangwa yahamije ko nta gahunda afite yo gushinga Itorero

Yagize ati "Twebwe nta gahunda dufite yo gushinga itorero. Itorero ryacu ni Abapastori niba dufite abapastori 30 baramutse bize neza ibyo tubigisha bakajya mu matorero yabo bakigisha, abakristo babo bakagarura intama zazimiye abo bapastori ni bo torero ryacu".

Abiga muri Kivu Kills Academy bava mu biruhuko bakoreye Minerivali mu bumenyi bakura mu ishuri

Iki kigo kirimo abanyeshuri bafite impano zitandukanye harimo n'uwo duherutse kubagezaho witwa Saddam wakoze imbunda ayikoze mu giti cya Gereveriya. John Gasangwa yagize ati "Ikigo cy'amashuli cya hano ni ikigo gitangaje. Ni kigo cya tekinike dushingira ku bintu 3 imyuga, kuba rwiyemezamirimo no kuba umukristo. Muri ibyo bintu uko ari 3 hari abanyeshuli hano bakennye cyane bo muri uyu murenge wa Boneza cyangwa ahandi mu Rwanda bakennye.

Ni ukuvuga rero dushaka uburyo hari abashobora kwishyura minerivari ho make noneho n'abadashobora kubona na make turabafata buri mwaka dufata abanyeshuli 50 bo muri uyu murenge kuberako dufite abarimu beza nta n'ubwo iyo minerval yavamo n'ayo guhemba abo barimu, icyo bidusaba dutangira ubucuruzi.

Kuko dufite Cantine, dufite salle nini dukoreramo imyidagaduro, dufite na hectari 15 twaguze z’ubutaka turimo kororeramo inkoko, ingurube, turahinga. Abanyeshuri tubigisha no guhinga kuko 30% y'ibyo barya biva mu murima. Abanyeshuli bacu tubigisha gukora ku buryo umwana yiga akora". Yatanze urugero avuga muri vacance abanyeshuli ba Kivu Hills Academy bubaka hirya no hino aho baba bari kumwe n'abandi baminuje mu bwubatsi.

Ati "Ku buryo umwana ava muri vacance afite ka minerval gake cyangwa tukamufasha agatangira business ye. Tugerageza uko dushoboye kugira ngo hatagira umwana ubura ayo mahirwe. Ikindi ntabwo twifuza abana b’abakire. Nk'ubu nta mwana dushobora kwakira w’umunya-Kigali keretse tumaze kubona ko i Boneza nta n'umwe wacikanwe".

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUNYESHURI W'I RUTSIRO WAKOZE IMBUNDA MU GITI CYA GEREVERIYA

Iri shuri rigitangira byari ibibazo bikomeye ariko ubu ni ryo shuri ry'icyitegererezo muri Rutsiro


John Gasangwa ati "Ikigo cyacu ntabwo gitsindisha cyane kuko bavuze ko dutsindisha cyane baba bakabije kuko tubikoze rimwe gusa. Tukiritangira ryari ishuli rituzuye twabonye abanyeshuli 21 mwalimu w’icyongereza yasanze bari kuri niveaux yo mu wa 5 Primaly kandi bari abana bavuye muri 'Nine years'. Nta byangombwa twari dufite, kuko ntitwari twujuje ubuziranenge. Ikind ni abaturage ntibatwemeraga, none tubonye n'abana batsinzwe 21 gusa igitangaje abo bana 21 bose baje gutsinda 10 muri bo bari muri kaminuza, hari abakora ahangaha bari no ku mashatsiye barimo gukora". 

Ku bijyanye no guha abanyeshuri b'iri shuri amahirwe yo kwiga muri Amerika, yagize ati "Ntabwo twari twatangira guha abana brousse ngo bajye kwiga muri Amerika, gusa turabitegana nuko ishuli ryacu rikiri hasi cyane, Iyo tuganiriye n'abayobozi mu karere baba batubwira ngo ishuli ryacu ni ryiza tuzahazane kaminuza kuko batubona nk’ishuli ry’ikitegererezo, kubera ko ari twe bareba ariko ntabwo byashoboka kuko nk'ubu iri shuli rimaze kugeramo Miliyari y’amanyarwanda ariko rimaze imyaka hagati y'itatu n'ine tubikora".

Gushyigikira impano ziri mu bana ni cyo bashyizeho umutima


Ati "Ubu ikibazo dufite ni ubushobozi bwo gushyigikira talent ziri mu bana bacu kuko bisaba amafaranga menshi. Kuko hari iby'ibanze bibanza gukorwa; urugero ntabwo wakora ibyo ngibyo utahembye umwalimu, ntanubwo wakora ibyo ngibyo utabonye ko umwana yariye 3 ku munsi".

Gasangwa yasubije Akarere ka Rutsiro gaherutse gutangaza ko bibaye byiza ibikorwa Arise Rwanda Ministries ikorera muri Boneza, byagezwa no mu yindi mirenge. Ati "Intego y'ibiterane ni ukubohoka no kugira ngo abantu bamenye Imana. Ubuyobozi bwifuza ko ibikorwa nk'ibi biri mumurenge wa Boneza ko twabijyana no mu yindi mirenge, ni byiza ariko ntibyashoboka kubera ubushobozi.

Gusa twabanje gushyira imbaraga ahantu hamwe kugira ngo hazabe ikitegererezo. Ni byiza bigeze no mu Rwanda hose mu ntara zose z’igihugu, gusa ikibazo kiracyari amikoro n’ubushobozi". Mu kiganiro kirekire twagiranye, Gasangwa John yasabye Akarere ka Rutsiro gukomeza kubashyigikira, agasaba kubakorera umuhanda ugera i Boneza nyuma y'igihe kinini bamaze babizeza kuwukora ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Ibindi yatangaje urabisanga mu kiganiro twagiranye.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GASANGWA JOHN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyirindekwe Daniel2 years ago
    Imana ishimwe yabahaye izo mbaraga ibakomereze muzagere mugihugu hose murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND