RFL
Kigali

Apple yashoye Miliyoni $100 mu mushinga urwanya ihototerwa rishingiye ku moko inavuga ko igiye gukorana cyane n'abirabura

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:12/06/2020 15:02
0


Nyuma y'uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze guta ikuzo rw’ubuhanganye kubera ivangura rishingiye ku ruhu ikigo cy’ubukombe mu ikoranabuhanga cyatangaje ko kigiye gushyiraho uburyo bwo gushaka ubutabera bushingiye ku moko no gukorana n'abirabura n'andi moko atagira kivugira. Byatangajwe na Tim Cook uyobora Apple.



Bwana Tim Cook yatangaje ko anejejwe no gutangaza ko ikigo ayobora kigiye gushora amafaranga agera kuri miliyoni $100 muri uyu mushinga wo kurwanya ihohotera iryo ari ryo ryose cyane cyane irishingiye ku moko ndetse anavuga ko bagiye gukorana n'abashoramali b'abirabura n'andi moko atagira kivugira.

Ibigo byinshi by’ikoranabuhanga cyane cyane ibikorera muri Amerika nyuma y’urupfu rw’umwirabura wahohotewe azira uko asa akanigishwa ivi kugeza ashizemo umwuka”Geor, ge Floyd”, biri gukora iyo bwabaga ngo birwanye iri hohoterwa rikorwa abirabura n'andi moko atagira kivugira.

Magingo aya, Apple igihe gutanga amafaranga angana na miliyoni $100 muri uyu mushinga. Muri uyu mushinga wa Apple batangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose bakagira ibyo bageza kuri Amerika mu binyanye n'ubutabera n’uburinganire ku moko yose.

Mu magambo ye bwana Tim yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati ”Umushinga wacu utararangiye wo gushyigikira uburinganire ndetse n’ubutabera ku moko yose ubu ugiye kujya mungiro. Ibintu bikwiye guhinduka. Apple igiye gushyiramo imbaraga ibi bintu bihinduke. Uyu munsi ntewe ishema no gutangaza umushinwa wa Apple witwa Racial Equity and Justice Initiative ugiye gushorwamo agera kuri miliyoni $100”.

Yavuze ko Apple izagera kuri iyi ntego binyuze mu gukorana na za kaminuza cyane cyane izifite amateka ashingiye ku birabura, ibigo by’ubukungu ndetse n’imiryango yose ifite aho ihuriye n'uburezi. Ingingo nyamukuru y’umushinga izaba ishingiye ku iringaniza rw’uburezi, ubukungu n’ubutabera bungana ku bantu bose.

Ikindi cyatangajwe n’ubuyozi bwa Apple binyuze ku muvugizi w’umuyobozi mukuru, ni uko bagiye gutangira gukorana bya hafi n’abashabitsi b'abirabura. Tim Cook yatangaje ko bazajya baha akazi abirabura n'andi moko adafite kivugira. 

Src: cnbc.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND