Nyuma yo gusohoka kigabo mu bihe bitoroshye Rayon Sports ndetse n’umuyobozi wayo Sadate Munyakazi yari arimo, yagaragaje ubuzima iyi kipe irimo muri ibi bihe amakipe atandukanye ari kwiyubaka ndetse anatanga ubutumwa buhamagarira buri mukunzi wa Rayon Sports wese gusenyera umugozi umwe mu kubaka ikipe ikomeye.
Izina
Rayon Sports ryaravuzwe cyane muri iyi minsi, by'umwihariko ku bibazo byingutu
byo kutumvikana mu buyobozi, byatumye abakinnyi batandukanye bafata umwanzuro
wo kuyisohokamo.
Nyuma
yo gusohoka mu bibazo iyi kipe yari irmo, ikabona umuyobozi wemewe ndetse
akanatsinda imanza yarezwemo zose, Sadate Munyakazi yagaragaje ubuzima bw’ikipe
n’icyo bari gukora kugira ngo bazitware neza mu mwaka utaha w’imikino.
Mu
kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Sadate yavuze ko iyi kipe iri ku isoko kandi
imaze gusinyisha abakinnyi batanu bashya atashatse gutangaza amazina, kuko
biteganyijwe ko ubuyobozi buzamurikira abafana ikipe izakoreshwa mu mwaka utaha
w’imikino mu ruhame.
Sadate
yavuze ko Rayon Sports isigaje gusinyisha abakinnyi babiri ubundi ikarekera
aho, ikanazamura abakinnyi bakiri bato bakina mu irerero ryayo bazahita batizwa
mu yandi makipe kugira ngo bajye gushaka ubunararibonye.
Sadate
yavuze ko abakinnyi basinye muri Rayon Sports basanzwe bazi shampiyona y’u
Rwanda kandi harimo abanyarwanda n’abanyamahanga, akaba ahamya ko iyi kipe
izaba ikomeye kurushaho mu mwaka utaha kandi izaba ihatanira ibikombe.
Uyu
muyobozi kandi yahakanye yivuye inyuma ibimaze iminsi bivugwa ko Rayon Sports
izakinisha abakinnyi bakiri bato mu mwaka utaha w’imikino, yemeza ko ari
abumvise nabi intego z’iyi kipe kuko Rayon Sports atari ikipe yo gukinisha
abana.
Sadate
kandi yasoje ikiganiro ahamagarira buri wese ukunda Rayon Sports gutahiriza
umugozi umwe bagaharanira icyateza imbere iyi kipe, kuko ibihe banyuzemo
byabasigiye amasomo menshi.
Sadate yemeza ko Rayon Sports atari ikipe yo gukinisha abana kuko ari ikipe izaba ihatanira ibikombe nk'ibisanzwe
TANGA IGITECYEREZO