Tariki 12 Kanama ni umunsi wa magana abiri na makumyabiri na gatanu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo ine n’ibiri uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe
mu byaranze uyu munsi mu mateka
910: Intambara ya Augsburg: Abanya Hongiriya batsinze
ingabo z’iburasirazuba bwa Frankish bayobowe n’umwami Louis, bakoresheje
amayeri azwi cyane yo gusubira inyuma y’abarwanyi b'inzererezi.
1240:Bitewe na Louis IX w’Ubufaransa, impaka hagati
y’amadini, izwi ku izina rya Disputation ya Paris, itangira hagati
y’abihayimana b’abakristu.
1381:Imyivumbagatanyo Mu Bwongereza ibyatumye inyeshyamba zigera i
Blackheath.
1914: Mu ntambara ya mbere y’isi
yose, igihugu cy’u Bwongereza cyatangaje ko kigiye kugaba ibitero kuri
Austria-Hungary.
1964:
Igihugu cya Afurika y’Epfo cyabujijwe kwitabira imikino ngororangingo kubera
umurongo wa politiki urebena n’ivangura rishingiye ku ruhu wagaragaraga muri
iki gihugu.
1976:
Mu ntambara ya gisivile ya Liban yibukwa mu mateka nka Lebanese Civil War,
Abanyapalestine babarirwa hagati y’igihumbi n’ibihumbi bitatu na magana atanu
barishwe. Ubu bwicanyi buzwi nka Tel al-Zaatar massacre.
Tel
al-Zaatar ni agace kari karahungiyemo impunzi z’Abanyapalestine zibarirwa
hagati y’ibihumbi mirongo itanu na mirongo itandatu, gaherereye mu Majyaruguru
ya Beirut.
1977:
Mu gihugu cya Sri Lnkan hadutse imyivumbagatanyo yakurikiye amatora, izi
mvururu zibasiye abaturage bo mu bwoko buzwi nka Tamil muri iki gihugu, nyuma
y’ukwezi hari kuba iyi myigaragambyo Umuryango w’Abibumbye wabyinjiyemo uje
guhosha izi mvururu. Abaturage barenga Magana atatu bo mu bwoko bwa Tamil
bahasize ubuzima.
1978:
Hashyizwe umukono ku masezerano y’ubucuti n’ubutwererane hagati y’ibihugu by’u
Bushinwa n’u Buyapani.
1982:
Igihugu cya Mexico cyatangaje ku mugaragaro ko nta bushobozi gifite bwo
kwishyura umwenda cyari kibereyemo amahanga. Uku guhungabana k’ubukungu kwageze
ubwo gusakara mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo ndetse no
mu bindi bihugu byahawe inyito ya Third World.
Iyi
nyito ya Third World yakoreshwaga mu bihe by’intambara y’ubutita, yahabwaga
ibihugu bitagendera ku mahame ya capitalism ndetse ntibibe no muri NATO.
1985:
Indege y’igihugu cy’u Buyapani yitwa Japan Airlines Flight 123 yakoreye
impanuka ahitwa Osutaka mu Ntara ya Gunma mu Buyapani, iyi mpanuka yahitanye
abantu 520.
1997: Umwamikazi Elizabeth II yongeye gufungura
Theatre ya Globe i Londres.
1999:Intambara ya Kosovo: Operation Joint Guardian
itangira igihe ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro
ziyobowe na NATO (KFor) zinjiye mu ntara ya Kosovo muri Repubulika ya
Yugosilaviya.
2009 :Amatora ya perezida atavugwaho rumwe muri Irani
atera imyigaragambyo yo mu karere ndetse n’amahanga.
2016:Abasivili 49 barapfuye abandi 58 barakomereka mu
gitero cyagabwe mu kabyiniro k’abaryamana bahuje ibitsina i Orlando.
2018 :Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald
Trump na Kim Jong-un wo muri Koreya ya Ruguru bakoze inama ya mbere hagati
y'abayobozi b'ibihugu byabo byombi muri Singapore.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1775 :Karl Freiherr von Müffling, marshal wa Prussia
1777 :Robert Clark, umuganga w’umunyapolitiki w’umunyamerika.
1798 :Samuel
Cooper, umujenerali w’Amerika .
1800 :Samuel Wright Mardis, umunyapolitiki
w'Umunyamerika
1925:
Norris McWhirter, watangije igitabo cyandikwamo abantu besheje uduhigo mu rwego
rw’isi. Iki gitabo cyamamaye kizwi nka Guinness Book of Records.
1973:
Muqtada al-Sadr, umunyedini w’umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Iraqi.
1988 :Dave Melillo, umuririmbyi w’umunyamerika,umwanditsi
w’indirimbo akaba n’umucuranzi wa Gitari.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1772 :Marc-Joseph Marion du
Fresne, umushakashatsi w’Abafaransa.
1778 :Philip Livingston,
umucuruzi w’umunyamerika n’umunyapolitiki.
1816 : Pierre Augereau, umujenerali
w’Ubufaransa.
1818 :Egwale Seyon, uwatwaraga ingoma
ya cyami ya Etiyopiya.
2003:Eldred Gregory Peck yari umukinnyi wa Filime w’Amerika. Yari umwe mu bakinnyi ba
firime bazwi cyane kuva 1940 kugeza 1960. Peck yahawe ibihembo bitanu
byigihembo cya Akademiki cyumukinnyi witwaye neza kandi yatsindiye rimwe -
kubera ibikorwa bye nka Atticus Finch muri filime yikinamico yo mu 1962 yiswe To Kill a Mockingbird
2004:
Godfrey Hounsfield, umushakashatsi mu bijyanye na za moteri zikoresha umuriro
w’amashanyarazi wo mu gihugu cy’u Bwongereza.
2011:Carl Gardner , umuririmbyi w’umunyamerika
, uyu muhanzi yabaye icyamamare cyane mu
ndirimbo yise “yaket Yakat “yaje kuba mu ndirimbo nziza 100 za Pop.
TANGA IGITECYEREZO