RFL
Kigali

Canada: Urugendo n’intego y’umuraperi Kazi umaze gusohora indirimbo 12-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2020 19:06
0


Umuraperi w’umunyarwanda Steve Kazi yatangaje ko afite inzozi zo kuzakorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi yigereza abafana be anamenyekanisha ibihangano bye.



Kazi w’imyaka 24 y’amavuko yavukiye i Kigali mu Rwanda ubu abarizwa mu Mujyi wa Ottawa muri Canada. Mu muryango avukamo ni we gusa ufite impano y’umuziki.  

Ni umwe mu banyeshuri baherutse gusoza amasomo ya Kaminuza mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ibaruramari ari nako kazi akora akabivanga n’umuziki.

Impano y’umuziki yatangiye kumukirigita akiri muto, ashyira imbere kwiga ibijyanye n’ubugeni n’ibindi bifite aho bihuriye n’umuziki ari nabyo yubakiyeho ubu.

Mu mashuri yisumbuye yakunze kuririmbira abanyeshuri biganaga agasubiramo indirimbo z’abandi bahanzi n’ize yisunze injyana ya Hip Hop, yumva azabikomeza akuze.

Indirimbo ye ya mbere yitwa “On My Own” yayisohoye mu 2016. Nawe avuga ko yamutinyuye ikibuga cy’umuziki atangira gusangiza Isi yose urugendo rwe yari atangiye kuva ubwo.

Kazi yabwiye INYARWANDA ko afite intego yagutse mu muziki kandi azaharanira kuyigeraho.

Avuga ko umuziki ari umuhamagaro we, ku buryo azakora buri kimwe kugira ngo agere ku ntego yihaye.

Yagize ati “Mfite intego y’uko igihe kimwe nzakora ibitaramo bizenguruka Isi ndirimbira abantu ijambo ku rindi mu ndirimbo zose nzaba narasohoye.”

Hashize amezi atatu asohoye indirimbo yise “Work it” yanditse mu bihe bya guma mu rugo mu rwego rwo gufasha abantu kwishima nubwo batari guhura n’imiryango kubera icyorezo cya Covid-19.

Ni indirimbo yakoze no mu rwego gufasha abantu kwirekura bakabyina, bakishimira ibihe byiza babyina.

Ati “Nashakaga gukora indirimbo yo gufasha abantu kwishima bakagira ibyiyumviro by’impeshyi aho abantu bidagadura n’ubwo bari mu ngo kubera ibihe byo kwirinda Coronavirus.”

Iyi ndirimbo avuga ko ayitezeho gutanga umusaruro mu gihe abantu bazaba basubiye mu buzima busanzwe.

Iyi ndirimbo “Work It” yayikoranye n’umunyarwanda witwa LPH nawe utuye muri Canada.

Ntibateganya gukorana nk’itsinda, gusa bazakomeza guhurira mu ndirimbo zitandukanye.

Ubu amaze gusohora indirimbo 12 nka “Fine China”, “Beamin”, “Messy”, “Money Heist”, “Chosen”, “4 Me”, “Run It Up”, “Solitude”, “Solitude”, “Chips with The Dip”, “Hit” ndetse na “Work it”.

Izi ndirimbo zose ziboneka ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Apple Music, Spotify, Youtube n’izindi.

Ubu uyu muhanzi yatangiye gutekereza gusohora Album, ndetse ari no gukora ku ndirimbo za nyuma zizaba ziriho.

Ni ibintu avuga ko ari gukorana ubushishozi, ndetse ngo mu mpera z’uyu mwaka iyi Album ashobora kuyishyira ku isoko.

Mu 2015 yagarutse mu Rwanda mu mpera z’umwaka, akavuga ko yishimira kongera guhura n’abo mu muryango we.

Avuga ko Covid-19 nicogora azagera i Kigali mu Ukuboza 2020. Yasabye abafana be n’abandi gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Kazi, ni umuraperi w'umunyarwanda ubarizwa muri Canada

Kazi agejeje indirimbo 12, aho avuga ko afite intego yo kuzakora ibitaramo mu bihugu bitandukanye

Uyu muhanzi ari mu baririmbye mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Ottawa mu 2019

Kazi [Uri iburyo] na LPH [uri ibumoso] bakoranye indirimbo bise "Work It"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "RUN IT UP" YA KAZI

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "WORK IT" KAZI YAKORANYE NA LPH

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND