Kigali

Umunyarwanda Ngwabije Bryan yasinye muri SC Lyon yo mu Bufaransa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/06/2020 12:52
0


Myugariro w’imyaka 22 y’amavuko wavukiye mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa, Ngwabije Clovis Bryan, ufite umubyeyi w’Umunyarwanda yamaze kwerekeza mu ikipe ya SC Lyon yo mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri EA Guingamp nayo yo mu Bufaransa.



Bryan-Clovis Ngwabije yamenyekanye ubwo yatsindiraga ikipe ye ASF Andrézieux, igasezerera Olympique de Marseille mu gikombe cy’igihugu mu Bufaransa.

Uyu mukinnyi yahise atangira gukurikirwa cyane n’u Rwanda ndetse by’umwihariko anandikwaho cyane n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ndetse no mu Rwanda, benshi batangira gusaba ko yahamagarwa agakinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu kiganiro umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yagiranye n’itangazamakuru, ubwo yari abajijwe impamvu uyu mukinnyi atahamagawe, yatangaje ko bamuvugishije ariko agaragaza ko agfite icyizere cyo gukinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Yagize ati "Abakinnyi dufite hanze abenshi ni ukubatereta, ni ukubereka ko tubakeneye kuko kenshi biragoye umukinnyi kukwereka ko agukeneye, navuganye na Ngwabije Bryan ndetse na Papa we n’abayobozi twabahaye nomero z’uyu mukinnyi ndetse n’ababyeyi be".

"Ibisubizo yaduhaye umuntu wese yabyumva, afite ubushake ni cyo cya mbere ariko avuga ko agifite ikindi cyizere kitari no mu Rwanda gusa, aracyari muto, kandi afite icyizere ko no mu Bufaransa umunsi umwe bashobora kumwiyambaza".

"Natwe yaduhaye icyizere ko bitagenze uko, nko nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu nta kabuza azafata umwaznuro kandi umwanzuro uzaba uganisha ku Rwanda, nk’umukinnyi aba abona ko u Bufaransa hari icyo bwamugezaho kurusha twebwe, afite ibyo areba ariko ntiyapfa kubikubwira byose".

SC Lyon Ngwabije yerekejemo ikina mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, ikaba ibarizwa mu mujyi wa Lyon, akaba yatangaje ko yishimiye kuyjyamo kuko izamufasha kuzamura urwego.

Bryan-Clovis Ngwabije ni myugariro w’imyaka 22 y’amavuko, akaba yaranyuze mu makipe y’abakiri bato ya Olympique Lyonnais , aza kuyavamo yerekeza mu ikipe ya ASF Andrézieux yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa, ayivamo yerekeza muri EA Guingamp, nayo akaba ayisohotsemo yerekeza muri SC Lyon.

 

Ngwabije yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri SC Lyon










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND