RFL
Kigali

Igisupusupu yasohoye indirimbo “Isubireho” acyebura abakobwa bashakira amafaranga mu iraha-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/06/2020 12:40
0


Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Isubireho”, aho agirana inama abakobwa bishora mu ngeso mbi bashaka amafaranga.



Nsengiyumva [Igisupusupu] agaragara mu isura nshya yambaye sheneti mu ijosi, amahera ku matwi, imyenda y’amabara atandukanye handi yose ihenze, Tentire ku mutwe n’ibindi bigaragaza ko uyu muhanzi agarukanye imbaraga. 

Amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya afite iminota 03 n’amasegonda 30' aje akurikira amashusho y’indirimbo “Umutesi” uyu muhanzi yari amaze amezi atanu asohoye, aho amaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 500.

‘Isubireho’ ni imwe mu ndirimbo zari zitegerejwe muri iyi minsi, ahanini bitewe n’uburyo Igisupusupu yatanze integuza yayo yifashishije amafoto amugaragaza mu isura nshya ya gihanzi yinjiyemo.

Igisupusupu ati “Mbega ibicuro mbega ibicuro bantu banjye! Nari mbakumbuye koko...Nyuma ya "Mutesi" twatetesheje tugatonesha agatengamara, mumfashe tugire inama Mukamana tuti "Isubireho" ugarukire umuryango.”

‘Isubireho’ ivuga ku nkuru y’umukobwa ucika iwabo akajya mu ngeso mbi z’uburaya agamije kubona amafaranga.

Ni ibikorwa akora mu bihe bitandukanye yaba ku manywa ndetse na nijoro, aho aba afite ibiciro bitandukanye akoreraho. 

Aza gufatwa ku ngufu n’abasore babiri akanegerekara, bituma asubira iwabo asaba imbabazi ababyeyi be, avuga ko avuye ibuzimu agiye ibimuntu.

Umukinnyi w’imena mu mashusho y’iyi ndirimbo ni Junior Giti usobanura filime, Ndimbati na Mama Nick bazwi muri filime “City Maid” n’abandi.

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo abakobwa batigisa ikibuno bigatinda nk’uko ‘Mukama’ waririmbwe muri iyi ndirimbo abigenza.

Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Fayzo Pro watunganyije nyinshi mu ndirimbo z’uyu muhanzi ndetse n’iza Alain Muku washinze Label the Boss Papa, Nsengiyumva abarizwamo.

Umuhanzi Nsengiyumva yasohoye amashusho y'indirimbo nshya "Isubireho" agira inama abakobwa bishora mu ngeso mbi bagamije kubona amafaranga

'Igisupusupu' yagarutse mu isura nshya nyuma y'amezi atanu acecetse

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ISUBIREHO" YA NSENGIYUMVA [IGISUPUSUPU]

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND