RFL
Kigali

M-Izzo usigaye ugurisha imodoka yatangaje byinshi ahugiyemo anitegura kumurika Album

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/06/2020 13:15
0


Umuraperi Mbituyimana Eric ukore izina rya M-Izzo muri muzika, amaze igihe kirenga umwaka atagaragara mu ruhando rwa muzika ariko yahamije ko nubwo ahugiye mu bucuruzi bw’imodoka mu mpera z’uyu mwaka azashyira hanze album nshya.



M-Izzo wari umaze kugira izina rikomeye mu buhanzi, yatangiye kugenda asa n’utumvikana muri muzika nyuma y'aho akoze ubukwe n’umukobwa witwa Izabayo Clarisse bari bamaze igihe bakundana ariko bikarangira bakoze ubukwe muri Nzeli tariki ya 14, 2019.


M-Izzo ubwo yakoraga ubukwe n'umugore we Clarisse

M-Izzo, ubu ubana n’umugore n’umwana umwe, yatangarije byinshi INYARWANDA. Mu byo ahugiyemo muri iyi minsi harimo n'ubucuruzi butandukanye burimo n’imodoka. Yanahishuye igihe agarukira muri muzika byeruye.

M-Izzo wafashwaga n’inzu itunganya umuziki y’ “Ibisumizi” yashinzwe na Riderman bakaza gutandukana mu 2014, yabajijwe impamvu asa n’utagikora muzika nyuma yo kurushinga ahamya ko hari inshingano yahise agira nyinshi ariko ko muziki atayireka burundu.


M-Izzo yagize ati “Ni byo koko abakunzi banjye barambuze ariko navuga ko nyuma yo kuzana umugore nagize izindi nshingano mbanza kwita ku rugo, mfatanya n’umufasha wanjye cyane gutekereza ku muryango mugari tuzagira, bisa n'aho umuziki nkugenzemo gacye ariko ntabwo nawuretse mfite ibikorwa bya muzika kandi birahari”.


Mu bijyane n’igihe azongera kwereka abakunzi be  ibihangano nk’abamukundaga cyane, yagize ati “Mu by'ukuri M-Izzo arahari mu munsi iri imbere mu Ugushyingo ndashyira hanze Album igizwe n’indirimbo 8, icyo gihe abakunzi banjye bazongera bambone kandi bitewe n’ibihe nanone turimo byatumye abari bafite imishinga y’umuziki idindira cyane ariko sinareka muzika”.

M-Izzo yatangaje ko ubu yamaze gufungura kompany yitwa “Rwandan Coordinators Company” (RCC) ikora ibintu byinshi bitandukanye birimo; Kugurisha no gukodesha imodoka n’amazu, kugurisha amatike y’indege, kugurisha ibyuma by’ikoranabuhanga, gutanga abashoferi ku babakeneye, gutanga serivisi z’ubukerarugendo) n'ibindi. Ibi M-izzo abikorera mu mujyi wa Kigali i Nyarugenge.

Uyu muhanzi akomeza agira inama abahanzi  batandukanye gukora muzika ariko hari n’ibindi bakora ku ruhande kuko hari igihe cyagera umuziki ukaba utacyinjiza amafaranga yatunga umuryango n'ubwo utunze benshi cyane.

Mu magambo ye yagize ati “Umuziki utunze benshi wanatunze benshi, ariko iyo witegereje usanga umuhanzi yakagize n’ibindi akora ku ruhande kugira ngo natabona ibitaramo yinjirize amafaranga mu bindi, ibyakongera iterambere rye n’umuryango we kuko umuziki ushobora gusa n’uwuhagaritse ukandavura bitewe no kubura amafaranga”.

M-IZZO, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Kamugi, Inkweto, (benshi bayise “Nataye inkweto zanjye” Muganga, SMS, n’izindi.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND