Kugira ngo ubane n’umugore wawe mu mahoro bisaba kumwigaho, nubwo abagabo bibwira ko kuba umugabo mu rugo ari ukuvugira hejuru ariko sibyo hari amagambo ushobora gukoresha kandi ubutumwa bukagera kuwo bugenewe nta kibazo kibayeho.
Abahanga mu bijyanye n’imibanire myiza y’abakundana
bagerageje kurebera hamwe amwe mu magambo mabi abagore banga kumva, niba ukunda
umukunzi wawe cyangwa umugore wawe ni byiza kumira bunguri aya magambo
kugira ngo ubane neza na mugenzi wawe.
Amwe muri ayo magambo ni aya akurikira:
Uriya mugore w’inshuti yawe ni mwiza: Uri gukina n’umuriro,
gushima abandi bagore bifatwa nko kugereranya umukunzi wawe, reka reka ntukwiye
kubwira umugore wawe iryo jambo, niba ari nabyo koko ntakwiye kumenya ko ubizi
kuko yifuza kukubera mwiza wenyine, nuramuka ubwiye umugore wawe iryo jambo,
uzamenye ko uri gukurura uburakari bwe.
Ufite igiheri kinini mu maso: Niba ushaka kubaka iri jambo
ntirizagucike kuko nta mugore wifuza kugaragara nabi imbere y’umukunzi we, iki
giheri umubwira arakizi kukurusha kandi yakoze ibishoboka byose ngo kigende
biranga, kumwibutsa ko gihari rero ni ukumusonga.
Uyu munsi wabaye mwiza cyane: Nyakubahwa ukoze ikosa
rikomeye kuba ubwiye umukunzi wawe ko ari mwiza uyu munsi, wari ukwiye gukuraho
ijambo ”uyu munsi” niba ari mwiza uyu munsi se indi minsi 364 yasaga ate? Ibi bintu
abagore babyanga urunuka niba wishimiye kumubwira ko ari mwiza irinde
gushyiraho ijambo uyu munsi bizamushimisha cyane.
Uramenye ntuzigere ubaza umukunzi wawe imyaka ye: Ibyo bintu
barabyanga kubi: ahubwo niba igihe cyo kumenya imyaka ye kigeze sa nk’umubwira
imyaka ye ariko umubwire myinshi ugereranije n’iyo afite bizamworohera guhita
akubwira iyo afite mike bitume umubona nk’aho akiri muto kuko nta mugore
wishimira imyaka ye myinshi.
Uwahoze ari umukunzi wanjye na we yakundaga gukora ibi: Nta kintu kibangamira umugore kuruta kumenya ko
mugenzi we ahora amuzirikana, nta mugore wifuza kugereranwa n’undi wese. Ashobora gutangira
kwibaza ibibazo byinshi nyuma yo gutekereza gutya, niba ukunda umukunzi wawe by’ukuri
Irinde kuvuga ibyawe n’umukunzi wawe wa kera.
Nta warusha mama wanjye guteka neza: Umugore ntakunda ko
umugereranya na nyoko, buri wese afite umwanya we, si byiza kumwereka ko
umurutisha nyoko.
Src: parledamour.fr
TANGA IGITECYEREZO